skol
fortebet

Nambara Ijipo,Umugore wanjye niwe wantoranyirije inkwira! Ikiganiro na Ndimbati Uharawe cyane muri ino minsi {AMAFOTO+VIDEO}

Yanditswe: Tuesday 29, Oct 2019

Sponsored Ad

Muri iyi minsi Urubuga rwa YouTube ruri muziharawe cyane, byumwihariko kubakunda kureba amashusho nkay’Indirimbo, Imikino,Firimi ndetse nibindi.
kuri uru rubuga kandi niho hanyuzwa firimi isetsa(comedy) yitwa ’PAPA SAVA’ iharawe cyane muri iyi minsi nabakurikira uru rubuga hano mu Rwanda.
Biragoye kandi ko wavuga PAPA SAVA nuhite wumva izina Ndimbati.

Sponsored Ad


Ndimbati Uri mubaharawe cyane muri iyi minsi

Ndimbati ubundi amazina ye yukuri ni ’Uwihoreye Jean Bosco Mustapha’ ariko akaba yaramenyekanye cyane muruganda rwa cinema mu Rwanda nka Ndimbati muri PAPA SAVA cyangwa ’DEO’ muri Firimi Umwanzuro ica kuri Televiziyo y’Igihugu.

Byumwihariko muri PAPA SAVA hari Agace ka 108 aho Ndimbati yatunguranye Agakina yambaye Ijipo Y’Icyatsi Kibisi, nagapira k’Umukara.

Ibi byateje impaka ndende muri rubanda aho bamwe bavugaga ko yataye Umurongo, Abandi bakamwita umusazi, Abandi bakavuga ko yasebeje Umugore we.

Kwambara Ijipo Byatunguye benshi cyane

Nyuma yibi uyu Ndimbati Mukiganiro Kihariye yagiranye na DC TV RWANDA yahishuye ko atigeze asebya umugore we cyangwa ngo abe yarataye umutwe nkuko benshi babitekereje ko0 ahubwo ari inyigisho yagirango zitambuke muri buriya buryo.
yaboneyeho no guhishura ko Umugore we yari yamutoranyirije Ijipo yo Kwambara kuko yari yamubwiye ko ari bukine yambaye Ijipo.

Ati" Umugore wanjye ntago yatunguwe nuko nambaye Ijipo, nkeka ko iriya Jipo nari nambaye yavuye ahandi, ariko njya no kugenda nari nabanje kumubwira ko ndi bukine nambaye ijipo, Kubera ko nawe ari Munini ndamubwira nti undebere ijipo Yankwira"

Yavuze kndi ko nubwo Ijipo umugore we yamutoranyirije atariyo yaje gukinana kuko yo yaje kuba ndende cyane.

Ati"Ijipo yarayimpaye ndayijyana ariko siyo nakinnye nambaye, Umugore wiwanjya yambara amajipo Maremare, nageze aho dukinira rero mpasanga iriya nyambaye mbona irankwiora neza mpita mba ariyo nambara"

Aha yari yakinnye yambaye Ikanzu noneho

Ndimbati yacyebuye kandi abantu bavanga imikino bakina ndetse n’Ubuzima busanzwe kuko ibyo bakina ntaho bihuriye akenshi n’Ubuzima bwabo bwite.

REBA IKIGANIRO KIHARIYE NDIMBATI YAGIRANYE NA DC TV RWANDA

Ibitekerezo

  • Uri ikibwa gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa