skol
fortebet

Nana wo muri City Maid yavuze ku by’urukundo rwe na Kizito Mihigo n’ubukwe bwabo[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 13, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Ni nyuma y’inkuru zavuzwe cyane hirya no hino bivugwa ko Umukobwa witwa Uwamwezi Nadege wamamaye ku kazina ka Nana muri Filime Nyarwanda y’uruhererekane ya City Maid, ko yaba akundana na Kizito Mihigo ariko yavuzeko bakundana bisanzwe.

Sponsored Ad

Mu minsi yashize ni bwo byavuzwe ko uyu mukobwa ari mu rukundo na Kizito Mihigo, ndetse nyuma yo gufungurwa hari abavuze ko aba bombi bitegura gukora ubukwe.

Aya makuru uyu mukobwa akaba yayateye utwatsi avuga ko n’ubu we na Kizito ari inshuti ariko nta byo gukundana.

Yagize ati”Kizito ni inshuti yanjye kuva kera n’ubu aracyari inshuti yanjye, tumaze igihe kinini tuziranye ariko ntabwo dukundana.”

Ku kijyanye n’ibyavuzwe by’ubukwe bwe na Kizito yagize ati”ntabwo ibyo bintu byigeze biba bibaho, ni amakabyankuru ntabwo njyewe mbizi, nta nibyo yigeze ansaba.”

Nana yahishuye ko afite umukunzi kandi bameranye neza atifuje gutangaza amazina ye, ngo nta gihindutse bazakora ubukwe umwaka utaha wa 2020.

Ibitekerezo

  • ariko iyi couple yaba ari ok,ahubwo Kizito ntagotwe,nana nawe ntiyirangareho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa