skol
fortebet

Ndimbati wo muri Papa Sava yagaragaje ibyishimo bidasanzwe byo kuba ari mu miryango yubakiwe amazu agezweho yatashwe na Perezida Kagame[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 04, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Uwihoreye Moustafa umaze kumenyekana muri sinema nyarwanda nka Ndimbati ari mu byishimo bikomeye byo kuba ari mu miryango yubakiwe amazu agezweho ari mu mudugudu w’icyitegerezo watashwe na Perezida Kagame.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Nyakanga 2019 ni bwo Perezida Kagame yatashye umudugudu w’icyitegererezo wa Karama wubatswe mu murenge wa Kigali, akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, wuzuye utwaye amafaranga y’u Rwanda y’u Rwanda arenga miliyari umunani.

Uyu mudugudu ugiye gutuzwamo imiryango 240 yari ituye mu manegeka mu murenge wa Kigali ku musozi wa Mont Kigali. Muri iyi miryango harimo na Ndimbati wagaragaye mu birori byo gutaha uyu mudugudu afite akanyamuneza ko kuba agiye gutura mu magorofa.

Ndimbati wari utuye i Kiruhura yashimiye leta y’u Rwanda yubatse uyu mudugudu w’icyitegererezo, ashima izo nyubako nshya bagiye kubatuzamo ngo kuko yahasuye akazireba agasanga ari inzu z’akataraboneka zijyanye n’igihe kandi zifite ibikoresho byose bikenerwa n’umuryango.

Ndimbati ni umwe mu miryango y’abagiye gutuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo

Ni umudugudu ugizwe n’inzu zo guturamo, ukaba kandi urimo ibyangombwa byose bikenerwa mu buzima bwa buri munsi nk’amashuri (inshuke, abanza n’ayisumbuye), isoko, ivuriro n’ibindi

Perezida Kagame yasabye abaturage bahawe inzu zo kubamo kuzifata neza ndetse no kwifata neza ubwabo bagira isuku, kugira ngo batadindiza ingamba zo guteza imbere imibereho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa