Ne-yo yatangaje icyo agiye kwitura u Rwanda rwamwakiriye mu buryo budasanzwe
Yanditswe: Tuesday 10, Sep 2019
Umuhanzi Shaffer Chimere Smith uzwi nka Ne-Yo yashimishijwe n’uburyo u Rwanda n’abanyarwanda bamwakiranye urukundo n’urugwiro rudasanzwe ahita yiyimika yiyemeza kurubera ambasaderi.
Uyu muhanzi wakunzwe mu njyana ya R&B yatangarije kuri Twitter ye ko u Rwanda rwamwakiriye neza cyane ndetse ngo agiye kurwamamaza ku isi yose abantu bose bakarumenya.
Abinyujije kuri Instagram ye Ne-yo yagize ati “Ku baturage beza b’i Kigali mu Rwanda mwarakoze cyane ku bw’urukundo mwanyeretse n’uko mwanyakiriye.
Urugendo rwanjye rwari rwiza cyane kandi ndabasezeranya ko ngiye gutuma Isi imenya ko u Rwanda ari rwiza!!!. Urukundo rwinshi ku mwana w’ingagi wanjye ‘Biracyaza’! Papa aragukunda.”
Ne-yo wifatanyije n’Abanyarwanda mu muhango wo Kwita Izina ndetse akita umwana w’ingagi “Biracyaza”,yataramiye abanyarwanda mu gitaramo cyiswe “Kwita Izina Concert buri wese ataha amwirahira.
Ne-yo yageze i Kigali bwa mbere mu rukerera ku wa 6 Nzeri 2019,ahava ku munsi w’ejo taliki ya 09 Nzeri 2019.
Ne-Yo yishimiye uko yakiriwe mu Rwanda
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *