skol
fortebet

Nicki Minaj ari mu rukundo n’umusore wigeze gushinjwa gufata ku ngufu no kwica umuntu

Yanditswe: Tuesday 11, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Nicki Minaj yatangaje ko ari mu rukundo n’umusore witwa Kenneth ’Zoo’ Petty wigeze gushinjwa gufata ku ngufu no kwica umuntu.
Kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 11 Ukuboza 2018 ,umuraperikazi Nick Minaj yatangaje ko ari mu rukundo n’umusore witwa Kenneth ’Zoo’ Petty w’imyaka 40 wigeze guhamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu no kwica umuntu mu mwaka w’1995.
Ibyuru rukundo ruvugwa kuri bano bombi yabitangaje yifashishije urukuta rwe rwa Instagram aho yagaragaye ari kumwe n’uyu musore ndetse avuga ko ari mu (...)

Sponsored Ad

Nicki Minaj yatangaje ko ari mu rukundo n’umusore witwa Kenneth ’Zoo’ Petty wigeze gushinjwa gufata ku ngufu no kwica umuntu.

Kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 11 Ukuboza 2018 ,umuraperikazi Nick Minaj yatangaje ko ari mu rukundo n’umusore witwa Kenneth ’Zoo’ Petty w’imyaka 40 wigeze guhamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu no kwica umuntu mu mwaka w’1995.

Ibyuru rukundo ruvugwa kuri bano bombi yabitangaje yifashishije urukuta rwe rwa Instagram aho yagaragaye ari kumwe n’uyu musore ndetse avuga ko ari mu rukundo nawe.

TMZ yatangaje ko ifite impapuro z’urukiko zigaragaza ko mu 1995 uyu musore yigeze kugerageza gufata ku ngufu. Icyo gihe we n’uwo yari agiye guhohotera bari bafite imyaka 16 y’amavuko.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ajya gufata ku ngufu uwo mukobwa yashatse gukoresha urwembe. Icyo gihe yamaze imyaka ine akora ibihano muri gereza iherereye i New York.

Mu 2006 yongeye gukatirwa indi myaka irindwi azira kwica umuntu ava muri gereza mu 2013.

Twakwibutsa ko Nick Minaj uyu mwaka akundanye n’abasore 4 aribo Meek Mill, Safaree Samuels na Nas. n’uyu bari kumwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa