Nimwiza Meghan yagaragaje imbamutima ze kuri Mwiseneza Josiane yemeza ko ari inshuti ye magara

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 19 February 2019 Yasuwe: 4621

Nyampinga w’u Rwanda 2019, Nimwiza Meghan yagaragaje amarangamutima ye ku nshuti ye Mwiseneza Josiane bamenyanye kubera irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ryabaye ikirangirire kurusha ayandi yose yabayeho.

Mwiseneza Josiane na Nimwiza Meghan wegukanye irushanwa rya Miss Rwanda 2019 babanye mu cyumba kimwe mu cyumweru cya nyuma bari mu mwiherero I Nyamata,ariko nyuma y’iri rushanwa ubushuti bwabo bwakomeje kwigaragaza kuko bahura kenshi mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imishinga myiza cyane bashaka kugeza ku Banyarwanda.

Nimwiza Meghan abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram,yavuze ko Mwiseneza Josiane ari inshuti nziza bahuye ndetse yishimira umubano wabo.

Yagize ati "Umwe mu bantu bafite umutima w’izahabu nsa.Kwiyoroshya kwawe kuranshimisha cyane buri gihe, bigatuma ngukunda cyane kandi buri gihe nshuti nziza."

Nimwiza aherutse guhurira na Mwiseneza Josiane kuri Marriott Hotel ndetse iyi nshuro yaje ikurikira iyo bahuriye kuri Hotel Chez Lando we n’abandi bagenzi babo barimo na Miss Congeniality 2019,Uwase Muyango Claudine.


Meghan yavuze ukuntu akunda Mwiseneza Cyane

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Miss

    Nanjye ubutaha muzankoreho inkuru kuko nturanye na Mwiseneza.Nibyo koko abandi bose babe baretse ibikorwa byabo Josiane abanze ave kuri Hit. Gusa Mwiseneza Josiane yaratwemeje tu. twabyanga twabyemera ibaze kuba kuri Hit ukamara igihe kingana kuriya.

    19 February

Inzindi nkuru

Diamond yababajwe n’abahanzi bo muri WASAFI bakomeje kumusuzugura

Umuhanzi Diamond Platnumz uri mu bakunzwe cyane muri Afurika yabwiye...
21 August 2019 Yasuwe: 3347 0

Tanasha yavuze ku bakobwa bagirana umubano wihariye n’umukunzi we Diamond...

Umukunzi wa Diamond Platnumz, Tanasha Donna atangaza ko adatewe ubwoba...
21 August 2019 Yasuwe: 5695 0

Mu ibanga rikomeye Meddy yageze i Kigali[AMAFOTO]

Umuhanzi w’ikimenyabose Ngabo Jobert Medard uzwi nka Meddy muri muzika yaje...
21 August 2019 Yasuwe: 3396 0

Dore impamvu nyamukuru yatumye Muyobozi uri mu bakunzwe cyane muri Filimi...

Ntakirutimana Ibrahim benshi bakunda kwita ‘Muyobozi’ kubera Film...
21 August 2019 Yasuwe: 5040 0

B-KGL abasore b’ibigango baherutse gutabwa muri yombi kubera imyambaro bari...

Mu mpera z’iki cyumweru nibwo abasore b’ibigango bashinzwe gucungira...
21 August 2019 Yasuwe: 2442 0

Alain Muku yasubije Meddy ku busabe bwe bwo gukorana indirimbo...

Mu minsi ishize ubwo hasozwaga ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival, Meddy...
21 August 2019 Yasuwe: 2488 0