skol
fortebet

Nimwiza Meghan yavuze ku byavuzwe ko umuryango we waba waratanze amafaranga kugira ngo abe Miss Rwanda 2019

Yanditswe: Monday 04, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Nta minsi myinshi ishize Nimwiza Meghan yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, uyu mukobwa uvuga ko yatunguwe cyane no kuba Miss Rwanda cyane ko amahirwe yihaga agerwa ku mashyi, yanyomoje yivuye inyuma amakuru avuga ko kugirango ube Miss utanga amafaranga.

Sponsored Ad

Nimwiza Meghan Mu kiganiro yagiranye na Radio Isango star yavuze ko ubwo bamuhamagaraga ko ariwe ubaye Miss Rwanda 2019 byamutunguye cyane ku byakira byaramugoye ku buryo yahise agafatwa n’isereri , umwuka umubana muke ku rubyiniro ubwo bari bamaze gutangaza ko ariwe wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019.

Akomeza avuga ko amahirwe yihaga yo kwegukana iri kamba yari make gusa ngo yumvaga aho yaviramo hose yaba anyuzwe bitewe n’icyizere gicye yari yifitiye agendeye kubo bari bahatanye gusa akavuga ko ariko ateye yiha amahirwe macye kugirango aze kubasha kwakira ibibi byose byamubaho.

Nimwiza abajijwe niba ari ukuri koko kugirango ube Miss bisaba gutanga amafaranga, ndetse ko byavuzwe ko kugira ngo yegukane ikamba rya Miss Rwanda 2019 umuryango we waba waratanze amafaranga,yagize ati “ Ibyo ntibibaho , niba hari nuri gutekereza ko azabikora ntabwo bizamukundira, ayo mafaranga ye yayakoresha ibindi cyangwa akazayashakamo abafana”

Miss Nimwiza ukomeje gushinjwa kuvanga indimi cyane yaboneye kubwira abanyarwanda ko ari ukubera ibigo by’amashuri yizemo aho bategekwaga kuvuga icyongereza ndetse bakanabihanirwa agahamya ko byamaze kumujyamo gukoresha icyongereza cyane, gusa ngo yatangiye urugendo rwo kubihindura ari gushaka uko agabanya kuvanga indimi.

Nimwiza Meghan n’umukobwa w’imyaka 20 yasoje amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2017 muri SOS gusa akaba ataratangira Kaminuza kugeza ubu.

Ibitekerezo

  • Nonese yavuga gute?
    Yemere ko yatanze ruswa se?
    Sha murahemuka gusa

    Abatanga Ruswa n’abayakira bose ni abanyabyaha kandi birangira ibyishimo byabo bihindutse imivumo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa