skol
fortebet

Nizzo akomeje kwibasirwa n’abakunzi b’itsinda rya Urban Boys(AMAFOTO)

Yanditswe: Friday 06, Oct 2017

Sponsored Ad

skol

Safi wibereye mu kwezi kwa buki n’umufasha we Judith akomeje gusangiza abakunzi be amafoto atandukanye agaragaza uburyo amerewe aho ari kuruhukira, Kuri ubu ifoto yashyize hanze yavugishije abantu cyane ku buryo ndetse harimo n’abibasiye Nizzo baririmbana.
Mu minsi yashize hakunze kuvugwa uburyo Safi atatumiye Nizzo mu bukwe bwe ndetse bamwe bakemeza ko umubano w’aba basore bombi baririmbana mu itsinda rimwe rya Urban boys utameze neza. Nizzo KBoss ukomeje kwibasirwa n’abakunzi ba Urban Boys (...)

Sponsored Ad

Safi wibereye mu kwezi kwa buki n’umufasha we Judith akomeje gusangiza abakunzi be amafoto atandukanye agaragaza uburyo amerewe aho ari kuruhukira, Kuri ubu ifoto yashyize hanze yavugishije abantu cyane ku buryo ndetse harimo n’abibasiye Nizzo baririmbana.

Mu minsi yashize hakunze kuvugwa uburyo Safi atatumiye Nizzo mu bukwe bwe ndetse bamwe bakemeza ko umubano w’aba basore bombi baririmbana mu itsinda rimwe rya Urban boys utameze neza.

Nizzo KBoss ukomeje kwibasirwa n’abakunzi ba Urban Boys

Gusa ku rundi ruhande Safi yunze ubumwe na Humble Jizzo yaranamwambariye ubwo yakoraga ubukwe, Kuva Safi yashyingirwa Nizzo ntaragaragara na rimwe amwifuriza urugo rwiza ahubwo nyuma yashyize amajwi hanze avuga ko umugore wa Safi atari gout ye (atari mu mubare w’abakobwa yakunda) gusa ibi yabivuze ngo kubera amagambo yavugaga ko yigeze gutereta Judith.

Ibi Nizzo akora bitandukanye n’ibikorwa na Humble Jizzo kuko adasiba kwandika amagambo yifuriza mugenzi we Safi urugo rwiza.

N’ubwo Nizzo yavuze ko atatumiwe mu bukwe bwa mugenzi we kugeza ubu Safi ntaratangaza mu buryo bweruye impamvu yanze kumutumira dore ko no kubona Safi ngo adusobanurire impamvu bigoye kuko yibereye mu kiruhuko.

Ikindi kandi abakunzi babo bakomeje kwibaza ni uburyo Nizzo mu gihe cy’ubukwe bwa Safi yagaragaye yishimanye n’umukobwa witwa Bijoux wigeze gukundanaho na Safi.

Umukunzi wa Nizzo uba mu Busuwisi ubu batanameranye neza

Abakunzi b’aba basore bakomeje kugenda bagaragaza ko bababajwe n’umwuka utari mwiza uri kuvugwa hagati yabo ndetse hari n’abumvikanye bavuga ku ifoto Safi yashyize hanze bamusaba kutazatandukana na Humble Jizzo kuko ariwe muzima afite.

Iyi niyo foto Safi yashyize hanze ituma Nizzo yibasirwa

Bamwe mu bayitanzeho ibitekerezo bagize bati " 1.Nkwemerera uburyo wowe na humble muzi guca bugufi"

2.Ariko uzihangane ntuzigere utandukana na humble niwe muntu muzima ufite bdman"

3. "Umuntu bita nizzo arambabaje azisanga asigaye wenyine kumwe naburira igitii nabarya ibatiii humble and madibaa congs👏👏👏👏👏👍👌
"

Twabibutsa ko Safi nahaguruka Zanzibar biteganyijwe ko azanyura no mu mujyi wa Dar-es-Salam muri Tanzaniya mbere y’uko agaruka mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa