skol
fortebet

Nsengiyumva uzwi nka Igisupusupu yavuze ikintu Minisitiri Esperance yamukoreye ari ku rubyiniro kikamushimisha

Yanditswe: Monday 01, Jul 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi Nsengiyumva Francois uzwi nka Igisupusupu yavuze ko inkubiri yo kwigarurira imitima y’abakunzi ba muzika mu Rwanda yakomereje ku bayobozi kuko ngo Meya wa Gatsibo asigaye amwirahira ndetse ngo na Minisitiri Nyirasafari Esperance wa MINISPOC yamwiciye akajisho ari guceka umuziki biramushimisha.

Sponsored Ad

Igisupusupu cyigaruriye imitima ya benshi kubera indirimbo ze ebyiri zirimo Mariya Jeanne na Icangacange Mukobwa,yavuze ko yishimiye ukuntu abafana be basigaye bamwereka urukundo mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival ndetse yemeza ko Minisitiri Nyirasafari Esperance yamwiciye akajisho ubwo yari ku rubyiniro I Rubavu.

Yagize ati “Njyewe byanshimishije cyane uko ndi kugenda nkora biri kuza. Abayobozi barankunda cyane. Nk’ubu Meya w’Akarere ka Gatsibo asigaye ankunda byabuze urugero; aba avuga ati nanjye mu karere kanjye mfite umuhanzi.

Minisitiri ndamubona ari kumfana anyicira akajisho,akanyereka ko akaziki arimo aragaceka nta ribi.Kuri njye mba numva ko abanyarwanda bose bankunze.”

Nsengiyumva yavuze ko yiteguye gukomeza gukora umuziki uryoshye ndetse mu minsi iri imbere agiye gushyira hanze indirimbo yise “Rwagitima”.


Minisitiri Nyirasafari yagaragaje ko akunda umuziki wa Igisupusupu

Amafoto: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa