skol
fortebet

Nsengiyumva waririmbye “igisupusupu”yabwiye amagambo akomeye Mavenge wamwibasiriye

Yanditswe: Wednesday 01, May 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi Nsengiyumva waririmbye indirimbo yitwa Mariya Jane igakundwa cyane benshi bakayitazira igisupusupu,yikomye Mavenge Sudi uherutse kuvuga ko amagambo ari muri iyi ndirimbo yandagaza abakobwa.

Sponsored Ad

Nsengiyumva uhagaze neza muri iyi minsi yabwiye Mavenge ko yamamaye cyane ariko ubu yatangiye gusubira inyuma ndetse inganzo yamushiranye akaba yatangiye kumwibira indirimbo.

Yagize ati “Niba nsohora indirimbo ikarebwa n’abarenga miliyoni,yumva ko turi inka ku buryo yavuga ariya magambo.Uriya yariye Hit,ahubwo ndabatumye dore yatangiye gushishura,washishura ikintu kibi bibaho.Dore nagiye kumva numva beat yanjye ayifite,atangira kuyita nyiragicari.Navuga ko injyana atari iyanjye azaze duhure twembi.Natuze amenye ko yariye Hit igashira,nandeke nanjye nkore.

Yumve ko propaganda yatangiye gushyira mu bantu atariyo.Umuntu yafashe umwanzuro wo kuguserereza ntiwawumukuramo,njye mufata nk’umuntu ufite iturufu arisha.Nashake indi nganzo iyo yari afite yarakamye.Natuze njye ndi umuntu mukuru nzi ibyo nkora.

Mavenge yavuze ko Nsengiyumva azi gucuranga neza ariko ngo yumvise amagambo ari mu ndirimbo ye Mariya Jane,nk’igisupusupu,igisukari,majyane,kinkope ntayo mfite,asanga ni ugusebya abakobwa.

Nsengiyumva yavuze ko Mavenge ariwe ushobora kuba ariwe wahimbye inkuru y’uko yapfuye abantu benshi bakamuterefoni barira bazi ko yapfuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa