Ntagahora gahanze,Platini avuga ku isenyuka ry’itsinda rya Dream Boys

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 25 January 2020 Yasuwe: 3835

Abakurikiranira umuziki hafi basanga itsinda rya Dream Boyz riri gusenyuka bucece nyuma y’uko buri umwe mu barigize atangiye kujya agaragara mu ndirimbo zitandukanye batagaragaramo bose.



Mu kiganiro Nemeye Platini wamenyekanye mu itsinda rya Dream Boys yagiranye na RBA ntiyasobanuye neza niba iri tsinda rikiriho cyangwa ryarasenyutse.

Mu bisubizo byuje ubuhanga mu kuzimiza yavuze ko nta gahora gahanze, kuba buri muntu ari kugaragara mu ndirimbo atari kumwe na mugenzi we nta gashya karimo.

Platini ati, “Nta gahora gahanze, Dream Boys ntiyasenyutse, ntitunabiteganya. Icyahindutse ni imirere.”

Yakomeje avuga ko ubusanzwe buri umwe yajyaga muri studio akarekodinga indirimbo wenyine mugenzi we nawe akaza kumva niba ibyo yarikodinze ari byiza bakabona gusohora indirimbo.

Gusa igikomeje kwibazwa ni uko mu minsi mike gusa buri muhanzi agaragaye mu ndirimbo hatarimo guhuriza hamwe imbaraga.

TMC aherutse gushyira hanze indirimbo yo guhimbaza Imana yise ’Nteaga amatwi’ nyuma gato mugenzi we Platini ahita asohora iyo yise ’Fata amano’ yakoranye na Safi Madiba.

Platini avuga ko imyaka bombi bagezemo bamaze gukura ku buryo buri muntu agomba gushyira imbaraga mucyo abona kimufitiye akamaro kurusha ibindi.

Ati, “Mugenzi wanjye TMC aherutse kubona Masters, akeneye kuyikoresha. Nanjye hari ibindi bikorwa nikorera byanjye bwite. Nshobora kubona umwanya we ntawubone cyangwa nawe akawubona ntawufite”

Yakomeje ahumuriza abakunzi b’iri tsinda ryari risigaye rikunzwe cyane nyuma y’isenyuka rya Urban Boyz twavuga ko basaga nkaho bari bahanganye.

Amatsinda yigeze gukomera mu Rwanda yagiye arangiza nabi aho iryari riyoboye andi, Urban Boyz yavuyemo umwe (SAFI Madiba), Tuff Gang, TNP,… yagiye atakaza imbaraga andi arasenyuka.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Sinach Icyamamarekazi mu ndirimbo zaririmbiwe Imana yabyaye umwana ku myaka...

Sinach umunyamuziki w’índirimbo zaririmbiwe Imana wo muri Nigeria yatuye...
17 February 2020 Yasuwe: 2147 0

Umwana w’umukobwa wakinanye na Lupita Nyongo muri Filimi yamamaye cyane ku...

Umukobwa wo muri Uganda wakinnye muri filime ‘Queen of Katwe’ cyangwa...
16 February 2020 Yasuwe: 6061 0

Jose Chameleone yagurishije inzu nziza yari yaraguriye umugore we ku kayabo...

Umuhanzi Jose Chameleone ufite izizna rikomeye muri Uganda no muri Afurika...
16 February 2020 Yasuwe: 4413 1

Umwana Zari yabyaranye na Diamond ari mu bitaro

Kuwa 4 tariki ya 13 Gashyantare 2020, Zari Hassan wahoze ari umugore...
15 February 2020 Yasuwe: 5120 0

Umuraperi P-Fla yasabye imbabazi abantu amaze iminsi atuka

Umuraperi P Fla yasabye imbabazi abantu basanzwe bazwi mu myidagaduro hano...
15 February 2020 Yasuwe: 1569 0

NYIRANKOTSA SERIES: Papa Bahena yatashye! Nyirankotsa mu mazi abira!Aka...

Nyirankotsa Series ni Film y’Uruhererekane itambutswa kuri YouTube channel...
12 February 2020 Yasuwe: 636 0