Nyampinga wa Peru 2019 yambuwe ikamba kubera kunywa agasinda cyane

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 March 2019 Yasuwe: 2030

Nyampinga w’igihugu cya Peru wa 2019, Anyella Grados w’imyaka 20, yambuwe iri Kamba nyuma yo kujya mu kirori,anywa inzoga arasinda ndetse afatwa amashusho ari kurukira muri hoteli.



Mu cyumweru gishize nibwo nyampinga wa Peru 2019 yagiye mu kabyiniro gaherereye mu majyaruguru y’iki gihugu,anywa inzoga nyinshi bimuviramo gusinda no kuruka imbere ya rubanda rumufata amashusho ruyakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mwana w’imyaka 20,yagaragaye yananiwe guhagarara yemye kubera inzoga nyinshi yari yanyoye,birangira yicaye ku gitanda cye araruka karahava.

Kuwa Gatatu w’iki Cyumweru nibwo uyu mukobwa yambuwe ikamba ryo guhagararira iki gihugu nyuma yo gutamazwa n’umusemburo yari yanyiye ku bwinshi.

Ukuriye ikigo gishinzwe gutegura irushanwa rya Miss Peru,Jessica Newton, yavuze ko nyampinga Anyella Grados yari afite inshingano zo kurinda umuco w’iki gihugu ntiyabibasha ariyo mpamvu adakwiriye guhagararira igihugu mu marushanwa ya nyampinga w’isi.

Amashusho agaragaza Miss Grados yasinze ari kuruka muri hoteli,yafashwe na Miss w’abangavu (Miss Teen Peru) Camila Canicoba bari kumwe arangije ayasakaza ku mbuga nkoranyambaga,nubwo yavuze ko atabikoze ku bushake.

Grados yavuze ko agiye kwitabaza inkiko,arege uyu mugenzi we wamufashe amashusho nta burenganzira amuhaye.



Miss Peru yatamajwe n’inzoga bituma yamburwa ikamba

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rwabuze gica hagati ya Eddy Kenzo n’umunyamakuru bapfa amafaranga

Gavin umwe mu banyamakuru bamenyekanye nk’umwe mu bazamuye abahanzi...
21 February 2020 Yasuwe: 1347 0

Wema Sepetu yashinjwe kwandura agakoko gatera SIDA nawe arabyemera[AMAFOTO]

Wema Sepetu wigeze kuba Miss Tanzania ubu ntari kuvuga rumwe n’abafana be...
21 February 2020 Yasuwe: 5631 0

Hagiye kuba imyigaragambyo muri Kampala ku bw’umuhanzi Pallaso

Nyuma yuko umuhanzi wo muri Uganda uzwi nka Pallaso atangarije ko yatatswe...
20 February 2020 Yasuwe: 5708 0

Umuraperi wo muri Amerika wari ukunzwe cyane yishwe arashwe[AMAFOTO]

Umuraperi wari ukunzwe muri iki gihe muri Leta zunze ubumwe za Amerika...
20 February 2020 Yasuwe: 3343 0

Abanyarwanda 27 barimo ShaddyBoo,umunyamakuru wa RBA,Charly na Nina na...

Abategura ibi bihembo bya East Africa Fashion, bavuga ko mu gutoranya...
20 February 2020 Yasuwe: 3516 0

Miss Mwiseneza Josiane n’umukunzi we bari mu myiteguro y’ubukwe

Mwiseneza Josiane wambitswe ikamba rya Nyampinga ukunzwe (Miss Popularity...
19 February 2020 Yasuwe: 19964 2