skol
fortebet

Nyina wa Hamisa yatunguwe no kubona Diamond atarifurije isabukuru nziza umukobwa we

Yanditswe: Friday 14, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Nyina wa Diamond ngo yatunguwe no kubona Diamond atarifurije isabukuru nziza umugore we kandi baratandukanye mu mahoro.

Sponsored Ad

Taliki ya 11 Ukuboza 2018 ,nibwo umunyamidelikazi Hamisa Mobetto yatangaje ko yujuje imyaka 24 y’amavuko .

Kuri uwo munsi yifurijwe isabukuru nziza n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo zimwe mu nshuti ze magara, abamukurikira kuri instagram, umuryango we ndetse n’abandi batandukanye bakorana umurimo wo kwamamaza imideli gusa benshi batunguwe no kubona Diamond Platnumz atarigeze amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko nk’umugabo babyaranye.

Ibi bijya gusa n’ibyundi mugabo babyaranye umwana wa mbere witwa Majizzo nawe utarigeze afata umwana ngo amwifurize isabukuru nziza y’amavuko.

Mu kiganiro Nyina wa Hamisa aherutse kugirana na Millard Ayo TV yavuze ko atazi impamvu batamwifurije isabukuru nziza kandi atekereza ko ntakibazo bafitanye.

Yagize ati” Niba bataramwifurije isabukuru nziza y’amavuko kuri instagram bari no kuyimwifuriza mubundi buryo bitanyuje ku mbuga nkoranyambaga ,Birashoboka ko batashatse kumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko kandi nzi neza ko ntakibazo bafitanye?”

Mu minsi yashize ubwo Diamond yakoraga isabukuru Hamisa Mobetto ari mu bihumbi by’abantu bafashe umwana bakamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa