skol
fortebet

Nyiri GodFather yo muri Afurika Y’Epfo yasuye u Rwanda anahura n’abahanzi b’aho batandukanye[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 17, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

GodFather inzu yo muri Afurika Y’epfo yamamaye mu gutunganya amafilimi,nyirayo akaba na Director yasuye u Rwanda anagirana ibiganiro na bamwe mu bo bahuje umwuga n’abahanzi batandukanye.

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Ukwakira nyiri GodFather inzu yo muri Afurika Y’Epfo yamamaye mu gutunganya amafilimi n’indirimbo zigiye zitandukanye z’abahanzi bo muri Afurika b’Ibyamamare,nibwo yageze mu Rwanda aho yakiriwe ku kibuga cy’Indege i Kanombe n’abarimo Papa Emile na Producer David.

Mu gihe kingana n’iminsi itatu nyiri GodFather yamaze mu Rwanda,akaba yarabashije gukora ibiganiro ku ma radiyo na Televiziyo bitandakanye,harimo n’ibinyamakuru byandika birimo n’ibyo kuri Youtube.

Muri iyi minsi itatu kandi yahuye n’aba-Directors b’amafilimi mu Rwanda ndetse anahura n’abahanzi batandukanye barimo Meddy,Bruce Melodie,Buravan,Uncle Austin,Christopher,Butera Knowlessa,Alyn Sano,France,abahanzi babarizwa muri The Mane bose,Dj Pius nabandi barimo n’aba-manager babo,aho baganiriye ku bijyanye n’imikoranire hagati yabo na GodFatherbitagoranye.

Ikindi kaba yarabashije no gutembera ahantu hagiye hatandukanye muri Kigali anahura n’inshuti.Nyiri GodFather akaba yarasubiye muri Afurika Y’Epfo kuri uyu wa gatatu tariki 16 Ukakira.











Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa