skol
fortebet

Nyuma ya Isimbi hadutse undi munyarwandakazi w’umuhanzi ukomeje gushyira hanze amafoto agaragaza ibice bye by’ibanga[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 19, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’aho mu minsi yashize haje umukobwa witwa ISIMBI Noelline wari wamamaye ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda agatangaza bumwe mu buzima busharira yanyuzemo,akaza kwadukana gahunda yo gukwirakwiza amafoto agaragaza bimwe mu bice bye by’ibanga abantu bagacika uru rondogoro,kuri ubu umunyarwandakazi witwa Angel Lace akaba n’umuhanzikazi akomeje gukoresha urubuga rwe rwa Instagram akwirakwiza amafoto agaragaza ibice bye by’ibanga.

Sponsored Ad

Ubusanzwe Angel Lace amazina ye nyakuri yitwa Uwase Peace akaba ari umukobwa usanzwe ugwa neza nkuko inshuti ze zahafi twaganiriye zabidutangarije.

Angel Lace yatangiye guca igikuba ubwo mu minsi ishize yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere yitwa MUTIMA maze abantu batandukanye bagakorwa ku mutima n’ijwi ry’uyu munyarwandakazi.

Iyi nkundura yo gushyira hanze aya mafoto yatangiye ku munsi w’ejo tariki 18 Mata ubwo yashyiraga amafoto atandukanye ku rukuta rwe rwa Instagram maze abantu batandukanye bakavugishwa amangambure.






Abakurikiranira hafi ibikorwa by’uyu mukobwa w’umuhanzikazi ku mbuga nkoranyambaga bahamya ko ashaka kumenyekana byihuse abinyujije ku mafoto ari gushyira hanze agaragaza bimwe mu bice bye by’ibanga.

Ibitekerezo

  • none ko akazi kabuze,nubuzima bukaba burikurushaho guhenda mu Rwanda kandi abanyarwandakazi bakaba bagomba kubaho urumvako bagomba kwihangira imirimo.njyewe mbona leta yu rwanda igomba kureba impamvu uyumuco wokwambara ubusa urikwaduka nimpamvu ubujura,nubwesikoro kubana babahungu birikurushaho kwiyongera ndetse bakareba nikirigutuma urubyiruko rwinshi rurikujya gushaka amaronko mubindi bihugu ubundi bagakemura ibibazo birikubitera atari ukwamagana ibirikuba ahubwo arugutanga umuti wabyo.abayobozi ntibareba ko inzara itwugarije kuko bo babasha guhaha,ikindi ntibabona ikibazo cyokubura akazi bihangayikishije urubyiruko kuko bo abana babo barangiza kwiga bahabwa akazi.niyompamvu kumvaneza ibibazo urubyiruko rurikunyuramo bigoye.

    Ntabwo nemera ko ubukene cg kubura akazi aribyo biri gutuma abantu bambara ubusa, impamvu ni uko iyo urebye ababikora usanga atari abakene cg ababuze epfo na ruguru, kandi usanga ari abakobwa bikanga ubwiza cg se bumva ko bateye neza, ku buryo biborohera gukurura abagabo.

    Ahubwo hano hanze hari icyo nakwita irari ry’ Frs rituma biyambura agaciro bagahitamo gukurura abagabo ( cyane b’abakire, baba abo mu Rwanda cg hanze) kko aribo baba bafite agatubutse baha abo bakobwa bakiri na batoya baba babiyeretse.

    Hari abantu hano hanze badatinya no gutanga 5millio même +, kugirango baryamane n’umukobwa nkuyu hari ababaha impano z’amamodoka...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa