skol
fortebet

Nyuma ya Mutesi Jolly wavuze ko Camera zimufotora arizo zituma agaragara nk’uwisize MUKOROGO Oda Paccy nawe yasobanuye icyamuhinduye inzobe[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 14, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Umuraperikazi Oda Paccy yamaze amatsiko abakunzi be batandukanye bamaze igihe kinini bagereranya amafoto ye ya kera n’ayubu, bikavamo intandaro yo kumushinja ko yaba akoresha amavuta atukuza bita “Mukorogo” kugira agire uruhu rwera.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi ubwo yabazwaga ikibazo cyo kuba akoresha aya mavuta yavuze ko hari abibwira ko yitukuza kandi mu byukuri ari impinduka zabayeho mu buzima bwe.

Paccy yemeje ko imibereho ari yo ituma asa uko agaragara muri iki gihe, bitandukanye na mbere akinjira mu muziki.

Mu kiganiro na KT, Oda Paccy yahakanye ko atitukuza akoresheje Mukorogo ahubwo ko uko imibereho ye yagiye ihinduka byamuyoboye ku mavuta yatumye uruhu rwe rweruruka kurushaho.

Yagize ati “Abantu bagereranya amafoto yanjye ya cyera, uko nari mbayeho nkikennye bakiyibagiza ko muri kiriya gihe nabaga ntabona ubushobozi bwo kugura amavuta ahenze cyangwa ngo ngende mu modoka yanjye irimo Air Conditioner. Uruhu rwanjye rwahindutse inzobe kubera ko ubuzima bwanjye na bwo bwahindutse burundu.”

Ibi bigarutsweho nyuma y’uko ku mbugankoranyambaga zitandukanye hakunzwe gucicikana amafoto y’abamwe mu byamamare byo mu Rwanda, bavuga ko bitukuje na Paccy akaba umwe mu ribo.

Mubakunze kuvugwa cyane ko bakoresha amavuta ya mukorogo abafasha guhindura uruhu rwabo, harimo Miss Mutesi Jolly nawe uherutse guhakana ko yaba ayakoresha ahubwo ko ari Camera zimugaragaza uko adasa. Undi ni Knowless Butera na we afite amafoto ye yagiye agereranywa n’ayakera bigateza impaka; umuraperi Jay Polly ni uko; The Ben n’abandi.

Ni mugihe aya mavuta ya mukorogo amaze igihe gito aribwo ahagaritswe mu Rwanda gucuruzwa mu buryo bweruye.

Ibitekerezo

  • Paccy rwose mwana wa Maman ndakuzi wiga , jya wemera ko witwitse !!!
    Mujye muvugusha ukuri !!

    Gusa

    Abakobwa bitukuza kugirango "bakurure" abagabo.Ntabwo bazi ko bigira opposite effect (effet inverse) kuko bituma abagabo babifuza kugirango baryamane.Imana ishaka ko duharanira "gukora ubushake bwayo",tukirinda gukora ibyo itubuza.Nibyo koko ibyaha byinshi bituma umuntu akira,abona akazi,etc...Ariko impamvu abantu nyamwinshi basuzugura Imana,nuko batemera ibyo Bible ivuga.Nyamara kwirinda icyaha,nibwo ubaho neza,niyo utakira.Urugero,mwese muzi ibibazo byinshi cyane biterwa n’ubusambanyi,harimo Sida n’urupfu.Ikirenze ibyo,abantu banga kumvira Imana izabakura mu isi ku munsi wa nyuma.Bisome muli Imigani 2:21,22.Nyamara kuri uwo munsi,Imana izazura abantu bapfuye bayumvira,ibahe ubuzima bw’iteka.Nabyo bisome muli Yohana 6:40.Aho kwitukuza,abakobwa nibashake umuntu bigana Bible ibahindure,bakorere Imana.Bigane baliya bakobwa mubona babwiriza mu mihanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa