skol
fortebet

Young Grace nyuma yo guhemukirwa n’umusore wamuteye Inda yavuze uburyo nta yandi mahitamo yari afite ahitamo kujya kubyarira aho nawe avuka

Yanditswe: Thursday 26, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi Young Grace ukunzwe cyane mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda, yatangaje impamvu yagiye kubyarira umwana mu karere ka Rubavu ku ivuko aho ashimangirako nta yandi mahitamo kuko yari wenyine mu nzu I Kigali.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi mu minsi ishize yibarutse imfura yabyaranye na Rwabuhihi Hubert [Piqué], icyakora nyuma yo kubyara , uyu musore yatangaje ko batandukanye batagikundana.

Grace ahamya ko nk’umukobwa wari ubyaye bwa mbere yari akeneye kwegera ababyeyi bakamufasha,dore ko i Kigali yibanaga ku buryo byari bigoye ko yabyara ari wenyine.

Young Grace yashimangiye ko atagikundana na Piqué yongeraho ko iby’urukundo rwabo byarangiye nyuma yo kumutera inda akamwanga ,ngo ahubwo bafatanyije urugendo rwo kurera umwana.

Uyu muhanzikazi yihaye iminsi ijana nyuma yo kubyara ubundi akabona gusubira mu muziki no mu buzima busanzwe. Iki gihe ngo ni nabwo ashobora kugaruka mu Mujyi wa Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa