skol
fortebet

Nyuma yo kubenga Patient Bizimana umukobwa wa Apotre Masasu yambitswe impeta n’umukunzi we wamwihebeye[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 04, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Deborah Uwamahoro Masasu umukobwa wa Apotre Masasu yambitswe impeta n’umukunzi we Musafiri Thacien wamwihebeye, bamaze igihe kinini bakundana.

Sponsored Ad

Amakuru dukesha inyarwanda ngo nuko uyu musore Musafiri Thacien umukunzi wa Deborah Masasu yahagurutse mu Rwanda ajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho Deborah Masasu amaze iminsi aba, nuko atera ivi asaba uyu mukobwa kuzamubera umugore atajuyaje nawe ahita amwemerera nuko bahita bahoberana kubera ibyishimo.

Amakuru akomeza avuga ko Deborah Masasu yakoze agashya kubera ibinezaneza byinshi yari afite dore ko yabanje guha umukunzi we akaboko k’iburyo ngo amwambike impeta, nyuma agahita yiyumvisha ko bitabaho akabona kumuha akaboko k’ibumoso.

Biteganyijwe ko aba bombi bazakora ubukwe tariki 19/05/2019 ,nyuma yuko uyu musore abitangarije mu iteraniro ry’abantu aho ngo muri Nzeli 2019, aribwo bazarushingana.

Twakwibutsa ko Deborah Uwamahoro Masasu umukobwa wa Apotre Masasu, ni umuvugabutumwa ukiri muto ndetse ni nawe watangije Shining Stars, itsinda rigizwe n’urubyiruko rwo muri Evangelical Restoration Church ruhimbaza Imana rukoresheje ingingo zarwo mu mbyino zitandukanye yaba mu mbyino Gakondo no mu mbyino z’amahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa