skol
fortebet

Pacson mu mvugo yuje uburakari yikomye itangazamakuru

Yanditswe: Thursday 21, May 2020

Sponsored Ad

skol

Mu mvugo yuje uburakari,umuraperi Pacson yatangaje ko atazongera kwitaba abanyamakuru bamutumira mu biganiro kuko hari abandika ibintu bisebya umuhanzi.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi yavuze ko agarukanye imbaraga nyinshi muri music ndetse anashimira umushoramari KNC wamwitayeho akamuha akazi kuri Radio One.

Ni gake wavuga ku njyana ya Hip/Hop mu Rwanda ngo uburemo izina The Don Pacson. Uyu muhanzi uri muri bamwe mu bateretse itafari ryabo mu guteza imbere Hip/Hop hano mu Rwanda, yavuze ko atakiri nka kera ndetse ko ubuzima bwe bwafashe umuronko mushya.

Aganira n’umunyamakuru Man Brah, Pacson yavuze ko umunyamakuru akaba n’umushoramari Kakooza Nkuriza Chales uzwi ku izina rya KNC, ko yamufashije ndetse akamubera umubyeyi.

Pacson yagize ati”KNC yagize umutima wa kibyeyi, umutima wa kimuntu arabikora. Hari abandi benshi yanee! Bagiye bavuga umuwanda, ariko we, yagize icyo gihe aravuga no no no! ntabwo ibintu byakomeza gutya.”

Yongeyeho ati ikintu njye namubwira”Ikintu njye namubwira, Imana imufashe cyane kabisa ibihe byose inamukubire na kabiri.”

Mu mvugo yuje uburakari bwinshi, yatangaje ko atazongera kwitaba abamubwira ko bashaka ikiganiro na we kuko bamwandikaho ibintu bisebya umuhanzi. Yagize ati”Kuri ayo ma Youtube yanyu, murajyenda mukaduprofitiraho(mukatwungukiraho). Ugasanga umuntu aragiye yandikaho ngo ‘Noneho Pacson twamusanze muri ruhurura’ kandi atariko bimeze, ntibanabigaragaze mu mashusho.”

Pacson wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye za HIP/Hop, yakunze gufasha abahanzi baririmba iyo njyana, ndetse akanabahuza bagakora indirimbo imwe harimo izakunzwe cyane nka ‘Revolution yakoranye n’abahanzi batandukanye nka;Jay Polly, Bull Dogg, Riden Man Paccy, P Fla, Green P ndetse n’abandi. Hari n’izindi ndirimbo zirimo Komeza afatanyije na Bac-T n’abandi bahanzi n’izindi nyinshi.

Uyu muraperi yasoje yongera gushimira KNC yita umubyeyi utarahwemye kumukurikiranira hafi mu byo yanyuragamo byose, bikanarangira amuhaye akazi mu kigo cye. Yagize ati”KNC ni umuntu w’umugabo twakoranye kuva kera, hari ibintu byinshi yambonagamo atigeze abona,aravuga ku giti cye ati ’Ahaa!, reka uyu musore atere imbere.’ Arambwira ati ngwino ukore utere imbere.” akomeza avuga ko yabwiwe ko ari umugabo bimuha na we ubwe kwitekerezaho n’umwana we.

Pacson yavuze ko yifuriza abaraperi n’abandi bahanzi kwisubiraho bafata icyemezo bagakora ibintu bizima cyane cyane bakita kubyo batangariza abantu baza kubasaba ibiganiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa