skol
fortebet

Papa Emile yashyize hanze indirimbo ivuga ku nkuru mpamo ya Mariya na Marita[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 10, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi nyarwanda wamenyekaniye cyane mu ndirimbo Ziramya Zikanahimbaza Imana uzwi nka Papa Emile yashyize hanze indirimbo ishingiye ku nkuru ya Mariya na Marita.

Sponsored Ad

Papa Emile tuganira yadutangarije ko iyi ndirimbo ye yise ’Ku Birenge Bye’ ishingiye ku nkuru ya Mariya na Marita bavugwa mu gitabo cya Bibiliya.

Yagize ati "Urebye inkuru ya Mariya na Marita muri Bibiliya,Yesu yagiye kubasura maze Marita arashyashyana arateka arakubara sinakubwira,maze Mariya we yiyicarira ku birenge bya Yesu,Iyo nkuru irangira bigaragara ko Mariya yakoze ikintu gikomeye kuri Marita".

Papa Emile kandi yakomeje avuga ko usanga abantu bashishikajwe n’imirimo ngo barakorera Imana kandi nyamara yo iba ishaka ko bayegera bakaganira,Yagize ati "Akenshi rero usanga dushishikajwe n’imirimo ngo turakorera Imana nyamara rimwe na rimwe Imana iba ishaka ko tuyegera ikatuganiriza".

REBA HASI INDIRIMBO YA PAPA EMILE:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa