skol
fortebet

Papa Sava yatanze igisubizo gisekeje ubwo bamubazaga niba hari umukunzi afite

Yanditswe: Sunday 18, Oct 2020

Sponsored Ad

skol

Niyitegeka Gratien wamenyekanye cyane ku mazina ya Papa Sava, Seburikoko, Sekaganda n’andi bitewe n’ubuhanzi butandukanye yagiye akora, yasekeje abanyamakuru ba KISS FM nyuma yuko bamubajije niba hari umukunzi yaba afite.

Sponsored Ad

Nkuko yabitangarije KISS FM, Papa Sava yavuze ko nta mukunzi afite ariko avuga ko akiri gushakisha. Umunyamakuru Sandrine Isheja yahise amubwira ati: watubwiye se ibyo uzagenderaho tukagufasha gushakisha ?. Papa Sava mu bitwenge byinshi yamusubije agira ati : « ndashaka icyuki, uw’icyuki niwe nshaka… ».

Niyitegeka Gratien umaze kuba rurangiranwa muri sinema nyarwanda kumazina nka Sekaganda, Ngiga, Seburikoko, Papa Sava n’andi mazina atandukanye, ni amwe muri menshi Niyitegeka Gratien yamamariyeho nk’umukinnyi wa filime ariko akaba anazwi cyane mu bundi buhanzi dore ko ari umusizi, umutahira uzobereye mu by’amazina y’inka, umukinnyi w’amakinamico, umwanditsi w’amafilime n’ibindi byinshi.

Ahenshi Niyitegeka akina ari umugabo wubatse ariko mu buzima busanzwe ni umusore w’ingaragu, gusa yahishuye ko afitanye gahunda ya vuba n’umukunzi we, yo gukora ubukwe agasezera ingaramakirambi.

Niyitegeka Gratien yatangarije itangazamakuru byinshi ku buzima bwe bwite, ku rugendo rwe mu by’ubuhanzi, ku bimubabaza mu buhanzi n’ibindi byinshi bitandukanye.

Mu mpera z’umwaka wa 2018 Niyitegeka Gratien yavuze ko afite umukobwa bakundana, ariko ngo hari amakuru amwerekeyeho adashobora gutangaza bitewe n’uko igihe kitaragera kandi ngo ntibarabyumvikanaho ngo amwemerere kubivuga mu itangazamakuru.

Icyo gihe Niyitegeka Gratien w’imyaka 40 y’amavuko, yavuze ko gahunda afitanye n’umukunzi we ihamye, ari iy’uko igihe kizagera bakambikana impeta bagasezerana kuba nk’umugabo n’umugore,none imyaka ibiri irihiritse nta nkuru y’uyu mukobwa ndetse n’urukundo rwabo.

Muri iki kiganiro yavuze byinshi ku by’imyidagaduro yo mu Rwanda, anenga bamwe mu bahanzi badakozwa ibyo gushyigikirana ahubwo bakamera nk’abahangana.

Yavuze ku nzira y’ubuhanzi bwe yatangiye mu 1995, avuga uko yize amashuri yisumbuye na kaminuza ari ikimenyabose, yarangiza akajya gukora akazi ko kwigisha, aho ashimangira ko kuba mwarimu akabifatanya n’ubuhanzi byamugoraga cyane.

Muri byinshi yatangaje, Seburikoko yasoje agaragaza agahinda n’umubabaro aterwa na bamwe mu bavuga ko bakunda ibihangano by’abahanzi, ariko aho kubashyigikira ngo batere imbere ahubwo bagashaka gupfobya imbaraga baba bashyize mu bihangano by’abo.

Hari aho yagize ati: “Hari uza akakubwira ati ndagufana none ugomba kumpa itike yo kujya mu gitaramo cyawe, nubyanga sinzongera kureba ibintu byawe… Hari abashaka ko tujya mu ngo zabo, ati ngwino ukine n’abana banjye baragukunda, wabyanga bikabarakaza…”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa