skol
fortebet

Perezida Magufuli yongeye guhuriza ku meza imwe abakeba,Diamond,Ali Kiba na Harmonize[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 17, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Repubulika ya Tanzania, Dr. John Pombe Magufuli akomeje gushyikira abahanzi Diamond Platinumz na Harmonize mu buryo butabogamye.

Sponsored Ad

Aba bahanzi bakoranye igihe kirekire mu nzu ya Wasafi Classic Baby (WCB) itunganya umuziki, bombi barakunzwe cyane muri Tanzania, mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba ndetse n’Afurika muri rusange.

Perezida Magufuli uzi neza ko aba bahanzi batacyumvikana nyuma yo gutandukana, agerageza ibishoboka byose akabashyigikira, akirinda gusumbisha umwe mugenzi we.

Byatangiye kugaragara muri Nyakanga 2020 ubwo Magufuli wari yatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza mu ishyaka Chama Cha Mapinduzi (CCM), bihuriramo Ali Kiba na Diamond batajya imbizi igihe kirekire ndetse na Harmonize.

Harmonize, Magufuli, Nandy, Ali Kiba na Diamond Platinumz bari bitabiriye iki gikorwa

Icyo gihe Perezida Magufuli yabashimiye ko birengagije urwango bafitanye, agira ati: “Mwabonye Ali Kiba yicaranye na Diamond ku meza amwe, murebe neza na Harmonize baricaranye iyi niyo CCM. Iyi ni yo Tanzania twifuza, aba ni bo banya Tanzania bazi urukundo. Ndabashimira cyane bahanzi bacu, mbarimo ideni rikomeye cyane kubera iki gikorwa mwakoze.”

Aba bahanzi bose bahuriye ku meza amwe

Mu bikorwa byo kwiyamamaza by’ishyaka rya CCM bigikomeje, tariki ya 7 Nzeri 2020 Diamond Platinumz yatumiwe ku kibuga cya Kirumba mu Ntara ya Mwanza. Icyo gihe Magufuli yahamagaye uyu muhanzi wari ku rubyiniro, amukurira ingofero yari yambaye maze arayimwambika.

Ibyishimo byari byinshi kuri Diamond wari ugiye kwambikwa ingofero na Magufuli

Icyo gihe Diamond Platinumz amaze kwambikwa iyi ngofero, yagize ati: “Urakoze cyane Nyakubahwa Perezida Dr. John Pombe Magufuli. Iyi ngofero isobanuye byinshi kuri njye n’urubyiruko rufite inzozi zitandukanye mu buzima. Ngushimiye ubuyobozi bwawe budufasha kugera ku nzozi zacu.”

Uyu Mukuru w’Igihugu na none muri ibi bikorwa byari bikomereje muri Chato kuri uyu wa 14 Nzeri 2020, yahamagaye Harmonize wari ku rubyiniro, na we amwambika indi ngoferi mu buryo bwo kugaragaza ko yishimiye imiririmbire ye, no kumutera agatege ngo akomeze agaragaze impano yo gususurutsa Abanyatanzania.

Harmonize amaze kwambikwa iyi ngofero, yagize ati: “Urakoze cyane Perezida wanjye Dr. John Pombe Magufuli. Nicaye hano ntekereza icyo nakora bitewe n’aka gaciro kanini nahawe, n’ubu sindabona igisubizo bavandimwe. Nimungire inama y’aho ntangiririra.”

Ubusanzwe, Diamond Platinumz ni abayoboke b’ishyaka CCM ryafashe ubutegetsi kuva Tanzania yabona ubwigenge, ibukuye mu maboko y’Abakoloni.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa