startimes
startimes

Polisi n’igisirikare bya Uganda byafungiye Bobi Wine mu rugo rwe

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 9 October 2019 Yasuwe: 1881

Polisi ya Uganda kuri uyu wa gatatu yatumye umuhanzi akaba n’umunya-Politiki Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine adasohoka iwe mu rugo, mu rwego rwo kumurinda kujya gukora igitaramo cy’umunsi w’ubwigenge bwa Uganda.


Sponsored Ad


Kuri uyu wa gatatu ku wa 09 Ukwakira ni bwo Uganda yizihiza imyaka 57 ihawe ubwengenge n’Abongereza.

Bobi Wine yagombaga gukora igitaramo kuri uyu munsi, gusa Polisi yamuhejeje iwe mu rugo nk’uko uyu muhanzi yabyemeje abinyujije kuri Twitter ye. Amafoto yashyije kuri uru rubuga agaragaza abashinzwe umutekano bagose ibice byose bikikije urugo rwe.

Ati” Kuva saa tanu z’ijoro polisi n’abasirikare bagose urugo rwanjye ndetse n’umutungo wanjye harimo One Love Beach Busabala (Hoteli Bobi Wine afite kuri Victoria), kugira ngo bamfungire mu rugo banahagarike igitaramo cy’umunsi wacu w’ubwigenge. Magingo aya kibaye igitaramo cya 156. Ntabwo nshobora kuririmbira mu gihugu cyanjye ndirimba ukuri ku butegetsi.”

Ku bwa Bobi Wine ngo kuba perezida Museveni akomeje kwitabira ibitaramo bitandukanye by’abahanzi ndetse anaheruka kwinjira mu muziki, ngo ni ubwoba afitiye micro ishobora kumucecekesha.

Umuyobozi wa Polisi ya Uganda IGP Martin Okoth Ochola yavuze ko Bobi Wine atemerewe gukora igitaramo ngo kuko hari byinshi atitaho, birimo ubuzima bw’abantu, umutekano wo mu muhanda ndetse n’uwabantu.

Ibi bikubiye mu baruwa uyu muyoyobozi wa Polisi yandikiye Bobi Wine ku wa 02 Ukwakira, yagiye ahagaragara ku munsi w’ejo.

Umuvugizi wa Polisi y’i Kampala Patrick Onyango yashimangiye amagambo ya Ochola, avuga ko Polisi idashobora kubona abapolisi bajya gucunga umutekano muri kiriya gitaramo bijyanye n’uko bose baza kuba bari mu munsi mukuru w’ubwigenge.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Hamisa Mobetto yahaye ubutumwa Diamond nyuma yo kumwizera akambara imyenda...

Umunyamidei Hamisa Mobetto yohereje ubutumwa bwo gushimira papa w’umwana we...
5 August 2020 Yasuwe: 7042 0

Beyonce yashyize hanze amafoto adasanzwe azagaragara muri Filimi ifite...

Umuhanzikazi Beyoncé, umwe mubagore bakunzwe cyane ku isi, yashyize hanze...
4 August 2020 Yasuwe: 1654 0

Abafana ba Mwiseneza Josiane yabateye kuvuga bitewe n’umupira...

Miss Mwiseneza Josiane mu minsi ishize ubwo yashyiraga hanze ifoto yambaye...
4 August 2020 Yasuwe: 8261 0

Ifoto y’umunyarwandakazi Kate Bashabe yatumye abasore bamutomagura...

Kate Bashabe ni umwe mu banyarwandakazi kuri ubu bakurikirwa n’abantu benshi...
3 August 2020 Yasuwe: 9743 1

Hakizimana yegukanye irushanwa rya Miss Ngozi ahembwa ibihumbi 248 Frw mu...

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 03 Kanama 2020 mu Burundi nibwo...
3 August 2020 Yasuwe: 2099 0

Wizkid yahawe akayabo ka Mliyari z’amanyarwanda kubera indirimbo yakoranye...

Umuririmbyi Ayodeji Ibrahim Balogun wamamaye nka Wizkid, ari mubyishimo...
3 August 2020 Yasuwe: 2126 0