skol
fortebet

Princess Tiffah yashimishije abafana ubwo yaganiraga na Papa we Diamond Platnumz

Yanditswe: Thursday 28, May 2020

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’imyaka myinshi batabona kandi nta n kuvugana, Zari Hassan asa nkaho yadohoye itandukaniro hagati ye na se w’abana be Diamond Platnumz kuri ubu akaba ashobora kuvugana n’abana be mu bwisanzure.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu, Zari yasangije videwo ya Princess Tiffah yishimana na Papa we Diamond Platnumz ubwo baganira ku byo akora kugira ngo abeho, aho video itangirana na Tiffah yimenyekanisha mbere yo kwatura uburyo akunda papa amuhamagara buri munsi.

Pricess Tiffah atangira agira ati:

Muraho mwese, nitwa Princess Tiffah. Nkunda Papa buri munsi. Iyo ninjiye mu cyumba cye, mudasobwa ye. Igihe cyose arankunda kandi akampamagara buri munsi.

Muri iyi video kandi, Zari yumvikana inyuma abaza ati “Papa wawe akora iki? Akazi ke ni iki? Turamubona kuri TV, akora iki, ntuzunguze ayo maso kuko ugiye kubeshya. Ni umucuranzi !! ”

Tiffah aramusubiza ati “Byose! aah simbizi, Umucuranzi kandi ni Diamond Platnumz ”.

Ku wa 30 Mata, nibwo Platnumz yagaragaye yishimye, kuko yashoboye kongera kwiyunga n’abana be nyuma y’igihe kitari gito yari amaze atavugana nabo, mu kiganiro kuri videwo nyuma yaje gusangiza agace kayo kuri Instagram.

Muri iyo videwo y’amasegonda 27, Princess Tiffah na Nillan bagaragara bavugana na se, wari ukiri mu buriri basezeranya ko baza guhuza nawe nyuma amaze kubyuka.

Diamond yanditse amagambo kuri iyo videwo agira ati “Nta kintu kiryoshye nko gukanguka kuri videwo iryoshye ituruka ku bana bawe ukunda❤”

Bubaye ubwa mbere Diamond abonana n’abana be kuva muri Nyakanga 2019, ubwo abana be batatu (Dylan, Nillan na Tiffah) bahuraga bwa mbere bakoresheje uburyo bwo guhamagara kuri videwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa