skol
fortebet

Hura na Priyanka Chopra umugore mwiza ku isi uhembwa menshi kandi ukunzwe cyane[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 24, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Priyanka Chopra yavutse ku ya 18 Nyakanga 1982 i Jamshedpur, muri Bihar (muri iki gihe Jharkhand), . Se yari Umuhindu ukomoka muri Ambala. Nyina Madhu Chopra akomoka muri Jharkhand, ni umukobwa w’imfura wa Dr. Manohar Kishan Akhouri na Madhu Jyotsna Akhouri wahoze mu bagize Inteko ishinga amategeko ya Bihar.

Sponsored Ad

Ni umukinnyi wa filime w’umuhinde, umuririmbyi, n’umuproducer ukora muri firime zo mu Buhinde. yatsindiye amarushanwa ya Miss World 2000, Chopra ni umwe mu bahinde bahembwa menshi kandi bakunzwe cyane mu buhinde. Yakiriye ibihembo byinshi, harimo igihembo cya Filime y’igihugu ndetse n’ibihembo bitanu bya Filmfare.

Mu mwaka wa 2016, Guverinoma y’Ubuhinde yamuhaye icyubahiro na Padma Shri kandi ikinyamakuru kitwa Time cyamushyize mu bantu 100 bakomeye ku isi, maze mu myaka ibiri yakurikiyeho ikinyamakuru cya Forbes Magazine cyimushyira mu bagore 100 bakomeye ku isi.

Twifashishije ikinyamakuru kitwa harpersbazaararabia.com,UMURYANGO twabaguteguriye ibintu utaruzi kuri uyu mukinnyi wa filime .

Yatsindiye amarushanwa ya Miss World mu mwaka wa 2000.

Priyanka yatangiye umwuga we mu byamamare afite imyaka 18 ubwo yarushanwaga mu marushanwa ya Miss World. Yambitswe ikamba ry’uwatsinze mu 2000 – akaba Miss wa gatanu wa Miss w’Ubuhinde wabikoze , kandi kuva icyo gihe yakomeje kugenda ashimisha isi .

Uruhare rwe kuri filimi ya Quantico rwamuteye kumenyekana cyane.

Nkumwe mu bakinnyi ba firime bakomeye mu Buhinde, Chopra yari umuntu uzwi cyane mbere yiminsi ye ya Hollywood. Uruhare yakinnye muri firimi ya Quantico rwamugize umukinnyi wa mbere wavukiye mu Buhinde wayoboye neza iyo firime yacaga kuri televiziyo y’Abanyamerika.

Afite uruganda rwe rutunganya filime

Priyanka yashyize ahagaragara Purple Pebble Productions nk’uruganda rutunganya firime ari kumwe na nyina, Dr. Madhu Chopra, nyuma yo gukora ubucuruzi imyaka myinshi. Iyi sosiyete yakoze firime nka Ventilator yatsindiye ibihembo bitatu mu gihugu cy’u Buhinde, Priyanka avuga ko “igamije guca icyuho kiri hagati y’impano zigaragara n’amahirwe menshi isi yimyidagaduro itanga”.

Umubano we na Nick Jonas watangiriye ku nyandiko

Uyu mu sitar kazi aganira n’ikinyamakuru Vogue yavuze ko Nick ari we wohereje ubutumwa bwa mbere, nyuma y’inyandiko yoherereje umukinnyi wa Quantico Graham Rogers igira iti : “Priyanka. Is. Wow. ” kuva ubwo Umubano wahise utangira bakazajya bohererezanya ubutumwa kuri Twitter butaziguye.

Chopra yabaye Ambasaderi wa UNICEF ku rwego mpuzamahanga.

Chopra kandi ateza imbere z’imibereho myiza nk’ uburenganzira bw’umugore, n’ibidukikije kandi agateza imbere cyane uburinganire hagati y’umugabo n’umugore. Yakoranye na UNICEF kuva mu 2006 kandi agirwa Ambasaderi wa UNICEF ku rwego mpuzamahanga ndetse no ku isi hose ku bijyanye n’uburenganzira bw’umwana mu mwaka wa 2010 na 2016.

Yabaye kandi umucamanza muri Miss World 2009

Mu 2007, Chopra yari mu nteko y’abacamanza mu marushanwa ya Miss India. Yagize ati: “Miss w’Ubuhinde azakomeza ari Miss udasanzwe ”. Aho niho byose byatangiriye. Kandi birashoboka ko ariho byari kurangirira iyo ntatsindira ikamba.” Yabaye kandi umucamanza muri Miss World 2009.

Priyanka akunda umuryango we cyane .

Priyanka yakomeje umubano ukomeye n’umuryango we, harimo murumuna we, Siddharth, kandi atuye mu igorofa imwe n’umuryango we.Yakundaga cyane se, wapfuye muri Kamena 2013.Nubwo azwiho gukunda itangazamakuru, Priyanka yanga gushyira kumugaragaro ubuzima bwe bwite.

Priyanka yasezeranye na Nick Jonas muri 2018

Priyanka yatangiye gukundana n’umuririmbyi akaba n’umukinnyi w’umunyamerika, Nick Jonas muri Gicurasi 2018. Jonas yamusabye ku ya 19 Nyakanga 2018, umunsi umwe nyuma y’amavuko ye i Kirete, mu Bugereki.

Priyanka na Nick basezeranye muri Kanama 2018 mu birori bya Punjabi Roka i Mumbai. Ukuboza 2018, bashyingiranywe mu ngoro ya Umaid Bhawan, i Jodhpur mu mihango gakondo y’Abahindu n’Abakristu. Nyuma y’ubukwe, Priyanka mu buryo bwemewe n’amategeko yahinduye izina rye yitwa “Priyanka Chopra Jonas”.

Chopra ni umwe mu byamamare uzwiho ubwiza budasazwe.

Chopra ni umwe mu byamamare bizwi cyane mu Buhinde kandi avugwa nk’umugore uteye neza. I shusho ye, amaso, iminwa ndetse n’imiterere idasanzwe y’umubiri we byavuzwe n’ibitangazamakuru nkibimuranga byihariye.

Chopra yahagarariye amacompanyi mpuzamahanga atandukanye.

Chopra yahagarariye ibirango byinshi,bya companyi zitandukanye harimo, TAG Heuer, Pepsi, Nikon, Nokia, Garnier na Nestlé; niwe mugore wa mbere uhagarariye Hero Honda. Mu 2016, Chopra yabaye umugore wa mbere w’Abahinde uhagarariye companyi Pantene nka ambasaderi w’ikirango cyabo ku isi. Muri 2017, Forbes yatangaje ko Chopra yinjije byibuze miliyoni imwe y’amadolari ku masezerano yo yagiye agirana n’ayo ma compani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa