addresiya
startimes

Producer Holy Beat wakoreraga BadRama arafunze

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 9 March 2020 Yasuwe: 1108

Ku wa Gatatu w’iki Cyumweru tariki 4 Werurwe 2020 nibwo Shyaka Olivier uzwi nka Producer HolyBeat ukora mu nzu itunganya umuziki ya The Mane yatawe muri yombi akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.



Amakuru ava mu nshuti za hafi z’uyu musore avuga ko yafatiwe mu karere ka Kicukiro ari kumwe n’inshuti ze, bakaba bakurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.

Uyu musore acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro nk’uko byanahamijwe n’Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza wemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu musore yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

HolyBeat izina rye ryazamutse cyane ubwo yakoreraga ibijyanye n’umuziki muri Urban Record aho yavuye yerekeza muri The Mane muri 2019.

HolyBeat yinjiye muri Studio ya Urban Record mu mwaka wa 2018 ubwo bayifunguraga ku mugaragaro.aho yakoranye n’iyi studio imishinga itandukanye y’indirimbo ariko by’umwihariko indirimbo yamamaye cyane mu zo yakoze ni “Nta Kibazo” yari ihuriyemo abahanzi benshi ariko mu by’ukuri ari iya Urban Boys.

HolyBeat yinjiye muri The Mane abisikana na Li John wari usezerewe muri iyi sosiyete ifasha abahanzi ibarizwamo Marina, Queen Cha na Kelvin Mbanda.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ringtone umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yasobanuye...

Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya utavugwaho rumwe wo muri Kenya, Ringtone...
5 June 2020 Yasuwe: 1720 0

Hamisa Mobetto yasingije Ali Kiba maze atesha agaciro Diamond...

Umukobwa usanzwe agaragara kenshi mu mashusho y’indirimbo z’umuhanzi Diamond...
5 June 2020 Yasuwe: 1829 0

Hamisa Mobetto yavuze uburyo kuvugana na Diamond ari uguta umwanya

Umunyamideli Hamisa Mobeto wabyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz umwana...
4 June 2020 Yasuwe: 2119 0

Davido yavunitse ukuguru bituma umukunzi we asuka amarira

Nyuma y’aho umuhanzi David Adedeji Adeleke wamamaye nka Davido agaragaje ko...
4 June 2020 Yasuwe: 2748 0

Tanasha yanenze bikomeye Diamond utubahiriza inshingano ze

Umuhanzi Diamond Platnumz yanenzwe n’umwe mu bagore be babyaranye witwa...
4 June 2020 Yasuwe: 1047 1

Rose Muhando yabwiye amagambo akomeye Silas wakwirakwije iby’urupfu rwe...

Umuhanzikazi Rose Muhando wamamaye mu ndirimbo zihimbaza Imana iwabo muri...
4 June 2020 Yasuwe: 1134 0