skol
fortebet

R. Kelly yanze gutanga amande y’akayabo k’amafaranga y’u Rwanda yaciwe ahitamo kwigumira muri Gereza

Yanditswe: Thursday 18, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, R. Kelly nyuma yo gukomeza guhamwa n’ibyaha birimo guhohotera abana b’abakobwa abakinisha filime z’urukozasoni,yaciwe amande n’urukiko amukoma gukomeza guhohotera abana bato.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi yanze gutanga amande yaciwe maze aguma muri gereza nyuma y’uko umucamanza ategetse ko niyemera guhagarika guhohotera abana b’abakobwa araza kurekurwa.

R.Kelly yagejejwe imbere y’ubutabera kuya 16 Nyakanga 2019,kugira ngo humvwe ibijyanye n’amande yacibwaga ku byaha aregwa harimo ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse no kutubahiriza ubutabera.

Uyu muhanzi yatawe muri yombi ku Cyumweru aho yashinjwaga ibyaha 18 birimo gukinisha abana b’abakobwa filimi z’ubusambanyi nk’uko ikinyamakuru The New York Times cyabitangaje.

Bamwe mu bakobwa yahohoteye barimo (Joycelyn Savage ndetse na Azriel Clary) ni bo bamureze mu rukiko kugira ngo bamuhamye ibyaha aregwa nk’uko umwunganizi wabo mu mategeko, Gloria Schmidt abivuga.

Hashize imyaka myinshi Kelly ashinjwa guhohotera abagore ndetse n’abana b’abakobwa, gusa we n’abamwunganira mu mategeko bose bakomeje kugenda bahakana ibyo yashinjwaga byose.

Umwe mu bashinjacyaha bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Michael Avenatti,ku wa Mbere yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru kugira ngo asobanure mu buryo burambuye ibyo R Kelly ashinjwa.

Yavuze ko mu mwaka wa 2008 Kelly yishyuye amadorari miliyoni ebyiri (2,000,000$) ni ukuvuga asaga miliyari imwe na miliyoni magana inani y’amafaranga y’u Rwanda (1,800,000,000Frw) ku cyaha yari akurikiranyweho cyo gukinisha umwana w’umukobwa filimi z’ubusambanyi.

Yakomeje avuga ko hashize imyaka myinshi akora ibishoboka byose ngo Kelly areke ibyaha byo guhohotera abana b’abakobwa ariko bikaba byaramunaniye. Ngo kugeza ubu Kelly amaze kwishyura amadorari y’umurengera kugira ngo videos ze zagaragaye ari gusambanya abana b’abakobwa zireke kujya hanze ndetse zinakurwe ku mbuga nkoranyambaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa