skol
fortebet

Rania Youssef ashobora gufungwa imyaka 5 azira imyambarire ye [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 02, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Rania Youssef azatangira kwiregura muri mutarama aryozwa kwambara ikanzu imwambika ubusa mu ruhame.

Sponsored Ad

Umukinnyikazi w’amafilimi wo mu gihugu cya Misiri yiyambitse ikanzu itangaje igaragaza bimwe mu bice bye by’ibanga ubwo yitabiraga ibirori by’ Iserukiramuco rya cinema rya Cairo (Cairo film festival).

Rania Youssef yaserutse muri iri serukiramuco ikanzu yirabura ariko ibonerana amaguru ye n’amatako ye bira hanze Ibi rero byatumye abanyamategeko babiri bo mu Misiri bamurega bamushinja ibikorwa by’ubushotoranyi buganisha ku mibonano mpuzabitsina, ibirego bishobora gutuma amara imyaka isaga 5 muri gereza mu gihe yaba ahamwe n’icyaha.

Ku ikubitiro Ikirego cya mbere cyo guta umuco cyatanzwe n’umunyamategeko Amro Abdelsalam naho icya kabiri gitangwa na samir Sabri, undi munyamategeko nawe uzwiho kujyana ibyamamare mu nkiko mu gihe Sabri yabwiye AFP ko uko Youssef yagaragaye bihabanye n’indangagaciro, imico n’ubweramutima by’abanyamisiri, kubw’ibyo akaba yarasebeje izina ry’iri serukiramuco n’iry’abagore b’Abanyamisiri by’umwihariko.

Iyi myambarire ya Youssef kandi ngo yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga. Youssef nawe amaze kubona byakomeye yasabye imbabazi abarakajwe n’uko yari yambaye abinyujije kuri twitter.

Ati: “Nshobora kuba narabaze nabi ubwo nahitagamo kwambara iyi kanzu. Bwari ubwa mbere nyambaye kandi sinari nabonye ko yateza uburakari bwinshi.”

Yakomeje avuga ko kandi yemera indangagaciro barerewemo muri sosiyete y’Abanyamisiri.

Mu mwaka ushize, undi mugore w’umuririmbyikazi yakatiwe imyaka 2 y’igifungo ku cyaha nk’iki Youssef ashinjwa, no kubera video ishotorana yari yashyize ku karubanda. Iki gihano cyaje kugabanwaho umwaka umwe nyuma yo kujurira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa