skol
fortebet

Reba abahanzi nyarwanda 6 bashyizwe ku rutonde rw’abasore babujije amahwemo abakobwa bo muri Kenya[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 24, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Abahanzi Kizito Mihigo na The Ben na bagenzi be batandatu, bashyizwe ku rutonde rw’abasore babujije amahwemo abakobwa bo muri Kenya ahanini biturutse ku mafoto y’aba bahanzi b’abanyarwanda.

Sponsored Ad

Uru rutonde rwasohotse kuri uyu wa Kane tariki 24 Mutarama 2020 ruriho abahanzi nyarwanda Meddy, The Ben, Alpha Rwirangira, Andy Bumuntu, King James na Kizito Mihigo uzwi mu ndirimbo za Kiliziya Gatolika n’iz’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Muri urwo rutonde rwatangajwe n’ikinyamakuru cyandikirwa muri Kenya Tuko.co.ke, bavuga kuri buri muhanzi muri aba batandatu, bavuze ko Meddy ari umusore muremure ugaragara neza akaba urugero rw’abasore barebare b’igikara kandi b’igikundiro, bakomeza bavuga ibigwi n’uburanga bwa buri umwe.

Iki kinyamakuru kivuga ko uyu muhanzi yakoranye indirimbo n’abahanzi batandukanye ku buryo nta mukobwa utakwishimira kuba umukunzi we cyane ko ngo imiterere ye ishobora gutuma umukobwa asiga umukunzi we.

Uyu muhanzi muri iyi minsi muri Kenya akunzwe ahanini biturutse ku ndirimbo “Can’t Get Enough” aherutse gukorana n’umunya-Kenya Otile Brown uri mu bakomeye.

1.Alpha Rwirangira

2.Kayigi Andy Dick Fred ukoresha izina rya Andy Bumuntu

3.King James uzwiho indirimbo z’urukundo

4.Kizito Mihigo uzwiho gukora indirimbo za Kiliziya Gatolika

5.Meddy ukunze kuba ari muri leta zunze ubumwe za Amerika

6.The Ben ukorera umuziki muri Amerika

Ibitekerezo

  • Kizito Mihigo ni number one agutunze iriya nzobe ye ntiwava mu nzira!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa