skol
fortebet

Reba abanyarwandakazi b’uburanga 10 babiciye bigacika ku mbuga nkoranyambaga mu mwaka wa 2020[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 04, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Abanyarwandakazi 10 babiciye bigacika ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram, Facebook na Twitter, muri uyu mwaka wa 2020 barangajwe imbere na ShaddyBoo, bakaba bakoresha amafoto yabo agaragaza ikimero bikabaviramo kwamamara bidasanzwe mu Rwanda aho bigaragarira ku mubare munini w’abantu babakurikira kuri izo mbuga.

Sponsored Ad

1.SHADDY BOO

Mbabazi Shadia (ShaddyBoo) ni we muntu wa mbere mu Rwanda ufite abantu benshi bamukurikira ku rubuga rwa Instagram, aho afite abagera ku bihumbi 793-ibyatumye aza ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde. Abasoma iyi nkuru benshi muzi iri zina. Amafoto na videwo ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze, akenshi biba bigaragaza ikimero cye kuva ku maso kugeza ku maguru. Ni amafoto aba yabanje gutunganya neza ndetse amenshi muri yo aba yafashwe na gafotozi w’umuhanga.

2.N-SUPER SEXY

Hycenthe Weber uzwi nka Super Sex ni umwe mu bakorwa
bakurikirwa cyane mu Rwanda ku mbuga nkoranyambaga kubera ahanini amafoto
amugaragaza uko ateye. Azwiho kwifotora agaragaza ikibuno, ku buryo nawe
ubwe akunze kuvuga ko ikibuno cye ari ‘Impano Imana yamwihereye’. Mu mashusho mato mato akunda gushyira hanze cyane cyane ku rubuga rwa Instagram akurikirwaho n’abagera ku bihumbi 302, yose aba agaragaza imiterere y’ikibuno cyangwa nawe ubwo akaba arimo akinyonga ashishikariza abakunzi be kumureba. Amashusho nk’aya, usanga aba yakuzwe n’abatagira ingano.

3. NADIA UMUTONI

Nadia Umutoni ntabwo amaze igihe kinini yamamaye ku mbuga nkoranyambaga, ariko ntabuze kuba ari umwe mu bakobwa bakurikirwa cyane cyane muri uyu mwaka dore ko ari bwo biyongereye cyane. Ubu akurikirwa kuri Instagram n’abagera ku bihumbi 221. Benshi basigaye bamwifashisha mu kwamamaza imyenda, resitora n’amazu y’imideri.

5.YOLO THE QUEEN

Izina rye ryamenyekanye mu 2020. Ni mwe mu bakobwa bakunze
gushyira hanze amafoto aba yifotoje mu buryo budasanzwe akavugisha benshi bitewe n’ukuntu aba agaragaza imiterere ndetse n’uburyo aba yambaye yerekana ikibuno cye n’indi miterere y’umubiri we, bituma abantu
benshi bamukunda cyane kuri Instagram.

5.VANESSA RAISSA UWASE

Yamenyekanye bwa mbere kubera kwitabira Miss Rwanda aba n’ibisonga cya 1 ubwo Miss Jolly yambikwaga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016. Nyuma yaho Vanessa Raissa Uwase yabaye ikirangirire kubera gutegura ibitaramo hamwe Teta Sandra, ariko ahanini gukundana n’aba Stars nka Olivis byamwongereye cyane abamukurikira kuri Instagram, ariko biba akarusho kubera gushyira kuri uru rubuga amafoto agaragaza imiterere ye.

6.STRAWBERRY

Mu muziki azwi ku izina rya Ange Lace, gusa asa nk’uwawushyize ku ruhande. Ni umwe mu bakobwa babiciye biracika ku mbuga nkoranyambaga mu 2020 hano mu Rwanda. Izina rye ryatangiye kumenyekana ubwo yahamirizaga InyaRwanda mu 2019 ko yaryamanye na Sarpong agenda amutuka amuhora ko yamubeshye urukundo, gusa nyuma yaho yasabye imbabazi ku bwo kumutuka. Kanda HANO usome iyo nkuru. Uyu mukobwa azwiho kwerekana amafoto agaragaza imiterere y’umubiri we aho akenshi aba yifotoje yambaye gusa akenda k’imbere.

7.SAINTE NADEGE MIMI

Amazina ye asanzwe ni Uwamwezi Nadege akaba yaramamaye nka Nana muri filime y’uruhererekane ya City Maid akinamo. Akurikirwa n’abarenga ibihumbi 99 kuri Instagram. Akunda kwifotoza yambaye amakanzu magufi n’amakabutura, ibituma benshi bamukunda.

8.ISIMBI NOELLA

Isimbi Noella kuva yava muri Miss Rwanda atabashije kugera ku nzozi ze zo kwegukana ikamba, yahise atangira kujya ashyira kuri Instagram amafoto
agaragaza imyanya ye y’ibanga dore ko hari ayo yigeze gushyiraho nta n’akenda k’imbere yambaye, ibi bikaba byaramugize umuntu uzwi cyane kuri uru rubuga mu 2019 ndetse na 2020.

9.SUNNY

Ingabire Dorcas waryubatse nka Sunny, yamenyekanye
cyane kuri uru rubuga kubera imyambarire ye idasanzwe yagiye ivugisha benshi. Ikindi cyatumye benshi bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga dore ko mbere yaho atari azwi, ni ugukorana indirimbo n’umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda Bruce Melody, akaba ari indirimbo bise ‘Kungola’ imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana abiri.

10.Habibah

Ingabire Habibah yamamaye ubwo yashwanaga n’abagize akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda 2016 bamubwiye ko adashoboye kurenga ijonjoira ry’ibanze, ariko ntibyamubujije kwitabira Miss Supranational. Kuva ubwo izina ryaramenyekanye cyane biba akarusho ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’amafoto ye ashyiraho agaragaza ikimero. Kugeza ubu kuri Instagram akurikirwa n’abarenga ibihumbi 157.

Inkuru ya Inyarwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa