skol
fortebet

Reba amateka y’ubuzima bwa Kizito Mihigo kuva afite imyaka 9

Yanditswe: Tuesday 18, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2020, nibwo I Rwanda hatashye inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’izikangurira abantu kubana mu mahoro, ubumwe n’ubwiyunge.

Sponsored Ad

Kizito Mihigo wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Inuma, Arc En Ciel’ n’izindi nyinshi bivugwa ko yasanzwe yapfuye yiyahuye aho yari afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera mu Mujyi wa Kigali.

Ni nyuma y’uko yahajyanywe amaze gufatwa ku wa 13 Gashyantare agerageza gutoroka igihugu akajya I Burundi kwifatanya n’imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse akaba yari anakurikiranyweho ikindi cyaha cyo gushaka gutanga ruswa.

Polisi y’Igihugu yasohoye itangazo rivuga ko iperereza ryatangiye ngo hamenyekane icyatumye uyu musore w’imyaka 38 yiyambura ubuzima.

Kizito Mihigo yavutse kuwa gatandatu, tariki ya 25 Nyakanga 1981, i Kibeho, umwe mu mirenge y’Akarere ka Nyaruguru, mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

Ni umwana wa gatatu mu bana batandatu. Ababyeyi be Buguzi Augustin na Ilibagiza Placidie, bamureze mu bukristu gatolika.

Afite imyaka icyenda yatangiye guhimba uturirimbo tw’abana, maze nyuma y’imyaka itanu, aza kuvamo umuhanzi w’indirimbo za Kiriziya Gatolika uzwi mu Rwanda.

Mu mwaka wa 1994 ise umubyara (Buguzi Augustin) yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu binyamakuru bitandukanye, Kizito Mihigo yakunze kuvuga ko gucika ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi biri mu byamuhaye inganzo y’ubutumwa aririmba.

Amaze kugira imyaka 14, ubwo yigaga mu mwaka wa mbere muri Seminari nto ya Karubanda i Butare, yahimbye indirimbo nyinshi ziririmbwa muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Mu mwaka wa 2000, (ubwo yari afite imyaka 19), Kizito Mihigo yari afite indirimbo zirenga 200 za Missa.

Mu mwaka wa 2001 yagize uruhare mu ishyirwa mu manota ry’indirimbo yubahiriza igihugu.

Mu mwaka wa 2003 yagiye kwiga Muzika mu Burayi, maze mu kwezi kwa cyenda 2008, aza kubona impamyabumenyi DFE « Diplôme de Fin d’Etudes », mu ishuri rya Conservatoire de Musique de Paris mu Bufaransa

Yigishije Muzika mu ishuri ryisumbuye « Institut provincial » ryo mu Bubiligi, kuva mu mwaka wa 2008 kugeza muri 2010.

Mu mwaka wa 2010, Kizito Mihigo yashinze Fondation Kizito Mihigo pour la Paix (Kizito Mihigo Peace Foundation) – KMP – iharanira amahoro n’ubumuntu mu bantu.

Iyi fondation yashinzwe hagamijwe ubukangurambaga ku bumwe n’ubwiyunge ikoresheje ubuhanzi, muri za gereza, no mu mashuri .

KMP kandi yakoraga ibyitwa Ikiganiro mpuzamadini cyahuzaga abanyamadini batandukanye kuri Radiyo na Televiziyo by’igihugu mu isaha imwe mu cyumweru yahariwe ikiganiro kitwa Umusanzu w’Umuhanzi cyategurwaga na Fondation KMP.

Muri Kanama 2011, Kizito Mihigo yahawe n’umufasha wa Perezida wa Repuburika, Madamu Jeannette Kagame, igihembo cyagenewe urubyiruko rw’indashyikirwa (CYRWA award).

Muri Mata 2013, Kizito na Fondation ye bahawe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyiborere (RGB), igihembo cy’amafaranga y’u Rwanda 8 000 000 (Miliyoni Umunani), nk’umuryango utari uwa Leta ukora ibikorwa bishyigikira imiyoborere myiza.

Tariki ya 15 Mata 2014, Polisi y’igihugu yerekanye uyu muhanzi ivuga ko yamufatiye mu byaha byo kugambanira ubutegetsi buriho na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame. Imbere y’itangazamakuru, Kizito Mihigo yarabyemeye abisabira imbabazi.

Tariki ya 27 Gashyantare 2015, urukiko rukuru rwa Kigali rwakatiye uyu muhanzi igihano cy’imyaka icumi y’igifungo. Rwamuhamije ibyaha byo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi, ariko rumukuraho icyaha cy’iterabwoba.

Tariki ya 14 Nzeri 2018, nyuma yo kureka ikirego cy’ubujurire yari yaratanze mu rukiko rw’ikirenga, umuhanzi Kizito Mihigo yahawe imbabazi na Perezida wa Repuburika Paul Kagame.

Ku wa Gatanu nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko ku wa 13 Gashyantare ku gicamunsi, inzego z’Umutekano zarushyikirije umuhanzi Kizito Mihigo wafatiwe mu Karere ka Nyaruguru, ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ajya i Burundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa