skol
fortebet

Reba amwe mu mafoto utabonye ya Miss Uwizeye Vivine umunyarwandakazi ufite ibiro 220 unaherutse gukira bitunguranye Coronavirus[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 13, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Miss Uwizeye Vivine, yabaye Nyampinga w’abakobwa babyibushye mu mwaka wa 2011, nyuma yo guhatana n’abandi bo hirya no hino mu gihugu bigaragara ko babyibushye cyane kandi bafite ibiro byinshi. Kuri ubu we afite ibiro 220 kandi aterwa ishema n’ingano ye.

Sponsored Ad

Miss Uwizeye Vivine, ni umwe mu bakobwa babyibushye baterwa ishema n’uko bangana n’ubwo agerageza uko ashoboye ngo umubyibuho we ugabanuke cyangwa we kurushaho kwiyongera.

Yatangaje mu minsi ishize ko ajya agerageza gukora siporo kugirango abashe kunanuka ndetse ngo buri gitondo anywa amatasi 6 y’amazi ashaka ko yagabanya ibiro.Nta yandi marushanwa araba nk’ayo bityo avuga ko akiri Miss Rwanda muri iki kiciro.

Tariki 18/04/2020 Madamu Uwizeye, umubyeyi w’abana babiri, yajyanywe ku ivuriro rya Kanyinya riri hanze gato y’umujyi wa Kigali, aho bakurikirana abarwaye coronavirus mu Rwanda.

Icyo gihe minisiteri y’ubuzima yatangaje ko ari we murwayi bafite urembye, Viviane Uwizeye nawe yavuze ko koko muri iryo vuriro icyo gihe ariwe murwayi wari urembye.

Ati: "Nitaweho cyane, bakoresheje imbaraga zishoboka bampa imiti ishoboka itsinda ry’abaganga ryarazaga rikareba icyo rigomba kunkorera. Ni njyewe wari urembye kuri urwo rwego".

Nubwo ari munini nta ndwara zikunze kugendana n’umubyibuho kwa muganga bamusanzemo nk’uko abivuga, yemeza ko biri mu byafashije umubiri we gusohora iyi virus mu mubiri.

Avuga ko abaganga bavura ibimenyetso by’iyi ndwara umubiri nawo ukarwana n’iyi virus, maze bitewe n’ubwirinzi bwawo ukabasha kuyitsinda.

Ku kigo yavurirwagaho i Kanyinya, avuga ko abarwayi bahura n’abaganga b’indwara zo mu mutwe babafasha kutagira ihungabana kubera ibyo bari kumva ko iki cyorezo kiri kwica abantu benshi.

REBA HASI AMAFOTO:






Ibitekerezo

  • Nubwo mubyibushye muri beza muzanyobore

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa