skol
fortebet

Reba ibintu 5 ukwiye kumenya kuri Sherrie Silver umunyarwandakazi w’i Huye wamamaye ku isi hose mu ndirimbo z’ibyamamare

Yanditswe: Sunday 27, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Sherrie Silver ni umuhimbyi w’imbyino wabigize umwuga guhera mu 2010 yamenyekanye cyane mu mashusho y’imbyino z’abahanzi bakomeye muri Africa no ku isi akagira inkomoko mu majyepfo y’u Rwanda mu karere ka Huye.

Sponsored Ad

Nubwo yakuriye mu muryango ukennye ntabwo yaheranwe n’agahinda ahubwo byaramwaguye yihangira umwuga wo kubyina ku ntego yo kumenyekanisha umuco wa Africa abicishije mu kubyina, kuri ubu amaze kuzamura imbyindo za gakondo ya Africa icumi zirimo na gwara gwara ikomoka muri Afurika yepfo, Shaku shaku yo muri Nigeria na The azonto yo muri Ghana.

Yakoranye n’abahanzi bakomeye muri Afurika barimo Diamond Platnumz avuga ko afana cyane, Wizkid, Fuse ODJ, Sean Paul ndetse mu mwaka wa 2018 yakiriye ibihembo by’indirimbo yabereye umuhimbyi w’imbyino ziyirimo “This is America” y’umuhanzi Childlish Gambino w’umunyamerika, byari ibihembo bya MTV Video Music Award.

Sherrie yavukiye mu karere ka Huye mu muryango ukennye waje kujya kuba mu mugi wa Kigali ndetse ukaza no kwerekeza Londres mu gihugu cy’u Bwongereza aho Silver yamenyekaniye, avuga ko intwaro ye ari isengesho. Sherrie mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukwakira yiyemeje gufasha abana b’impanga bari mu bibazo byo kubura ababyeyi babo.

Ibi ni ibintu 5 ukwiye kumenya kuri Sherrie Silver.

1. Yatangiriye kuri Youtube.

Mbere y’uko aba ikimenyabose ku isi Sherrie yatangiye afata amashusho y’imbyino akayashyira kuri youtube, nubwo nta bushobozi yari afite yihimbiye umwuga we bwite wo kubyina ndetse anafasha n’abandi.

2. Ni impirimbanyi.

Sherrie Syliver yafashije abantu magana abiri mu mugi wa Kigali i Nyamirambo abishyurira ubwisungane mu kwivuza,ndetse ari gukurikirana ubuzima bw’abana babaye imfubyi ababyeyi babo bamaze kwiyahura banamaze kubona ubuturo.

3. Mu buzima bwe bwa buri munsi arigisha.

Silver azenguruka ibice bitandukanye byo muri Africa agenda yigisha kubyina, mu matsinda asanga mu bihugu yagiyemo mu ntego yo kugeza ku bwamamare imbyino z’abanyafurika.

4. Yarahamagawe ngo ahange imbyino ya”This is Amerika”.

Mwishya w’ureberera inyungu z’umuhanzi Childlish Gambino niwe wamwerekaga imbyino z’uyu mukobwa biza no gutuma amuhamagara ngo ahimbe izi mbyino zaje no kwgukana ibihembo bitatu Sherrie yakiriye umwaka ushize.

5. Yifashisha impano mu kwigisha abandi.

Ibikorwa bye avuga ko ari ibigirira abandi akamaro bikanabaha nabo amahirwe yo kwiga, yasohoye hanze uko yahanze imbyino zo muri This is Amerika zabaye ikiyobyabwenge kuri benshi kubera ubuhanga zikoranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa