skol
fortebet

Reba ibyamamare 6 bizwi cyane byanze ’Kurushinga’[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 31, May 2020

Sponsored Ad

skol

Gushyingirwa ntabwo ari garanti y’ibyishimo. Bamwe mu bashakanye ubuzima bwarahindutse buba bwiza kuri bo, mu gihe abandi bwababereye ukundi abadashoboye kwihanganira bagahitamo gutandukana.

Sponsored Ad

Bamwe mu byamamare bazwi mumateka bashobora kuba batari abakunzi b’ibyo gushyingirwa cyangwa se bahisemo kuguma ari ingaragu kubera izindi mpamvu. Ibyo ari byo byose bafite ishingiro, kuko tutareka kuvuga ko ibintu byabageze neza kuri bo urebye ibyo bagezeho mu buzima bwabo.

Oprah Winfrey

Mu 1986, Oprah Winfrey yahuye na mugenzi we w’ubuzima, yambikwa impeta y’urukundo ariko nyuma ahitamo kubivamo arigendera. Yagaragaje ko yahisemo kuguma ari umuseribateri kandi ko adashaka kubyara.

Mu kiganiro Oprah Winfrey yagiranye n’abantu mu 2009, yabasobanuriye ko yari afite ubundi buryo bwo kwerekana ububyeyi bwe, ibyo bikaba byaratumye ashinga ishuri rikuru ry’ubuyobozi ry’abakobwa muri Afurika y’Epfo ryitwa ‘Oprah Winfrey Leadership Academy for Girls.’

Ati: “Abo bakobwa buzuza ya nshingano ya kibyeyi wenda nagombaga kugira. Mubyukuri, baruzura-Nuzuyemo umubyeyi. ”

Condoleezza Rice

Nk’uwahoze ari umunyamabanga wa Leta , Condoleezza Rice yari umwe mu bantu bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko ntibyabujije abantu kumubaza igihe azashakira umugabo.

Mu mwaka wa 2011, mu kiganiro na Piers Morgan ubwo yabazwaga impamvu atateye iyo ntambwe, yarashubije ati: “Ikigaragara ni uko utapfa gushyingirwa gusa mu magambo, ugomba gushaka umuntu wifuza ko mwashakana.”

Florence Nightingale

Florence Nightingale yari umuforomo mugihe cye. Yizeraga ko Imana ishaka ko akorera abandi nk’umugore umwe. Mugihe cye, yari afite abamukwiye benshi aho yagize n’ibyifuzo bibiri by’abashakaga gushyingiranwa nawe ariko arabanga bose. Yavuze muri make intego ye yo gukomeza kuba ingaragu mu gisigo yanditse afite imyaka 17.

Ati: “Mfite umuco, gukora cyane bisaba kunyurwa kandi sinari kubibona mu buzima bwe. Nshobora kunyurwa no kubana nawe ubuzima turamutse duhuje imbaraga zacu zitandukanye kubintu bikomeye. Sinashoboraga guhaza kamere ye nkabana na we ubuzima, kwita sosiyete no gutunganya ibintu byo mu rugo.”

Queen Elizabeth I

Mu kinyejana cya 16 ku myaka 8, Umwamikazi Elizabeth 1 w’Ubwongereza yatangaje ati “Sinzigera nshaka,” kandi ntiyigeze ahindura ibitekerezo.

Nubwo yagiye agira abamushaka biguza kubana, yiyemeje gukomeza kuba ingaragu kugirango akomeze kwigenga nk’umutegetsi.

Isaac Newton

Yavutse mu 1642 , ariko amezi menshi nyuma y’urupfu rwa se, Isaac Newton yahuye nubuzima bugoye mu mikurire ye.. Igihe yari afite imyaka itatu, nyina yaramusize ajya kwishakira undi mugabo.

Ubunararibonye bwo gutereranwa na nyina, bwahinduye ubuzima bwa Newton, butuma yibanda kubikorwa bye bya siyansi kandi ntiyigeze ashaka.

The Wright Brothers (Wilbur na Orville)

Wilbur na Orville bari Abavumbuzi bakomeye mugihe cacu. Ni abavumbuzi b’udushya twinshi mu bijyanye n’ingendo zindege.

Kubera gahunda zabo zihuze, aba bavandimwe bombi ntibigeze bashaka abagore.. Mubyukuri, Wilbur yigeze kugira icyo atangariza umunyamakuru, avuga ko adafite umwanya wo kwita k’umugore n’indege.

Ibitekerezo

  • Aba banga KURONGORA cyangwa KURONGORWA,usanga bafite abana.Bisobanura ko babakura mu gusambana kandi Imana ibitubuza.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa