skol
fortebet

Reba imiterere idasanzwe y’umukobwa wegukanye ikamba ry’uhiga abandi ikibuno kinini muri Uganda[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 27, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Umukobwa witwa Nansasi Belindah niwe wegukanye ikamba ry’umukobwa uhiga abandi ikibuno kini muri Uganda ku kiswe Miss Curvy Uganda.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mata nibwo habaye igitaramo cyo guhitamo umukobwa 1 mu bakobwa 25 uhiga abandi mu kugira ikibuno kinini muri Uganda.

Aya mahirwe yasekeye uwitwa Nansasi Belindah w’imyaka 25 y’amavuko aho yahembye ibihembo birimo imodoka nshya ya Jeep Cherokee ndetse akazajya gukomereza amasomo ye muri kaminuza ya Victoria University ntakiguzi asabwe [Full Scholarship]

Igisonga cya Mbere cyabaye uwitwa Praise Nansamba, Igisonga cya Kabiri kiba Mariam Namukasa.

Aya marushanwa yabanje kutavugwa rumwe n’abantu batandukanye.

Aya marushanwa abaye nyuma yuko Leta ya Uganda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubukerarugendo yasanze gukoresha abagore bafite ibibuno binini ari uburyo bwiza kandi bwizewe buzakurura ba mukerarugendo benshi, bukaninjiza amadevize.

Umuyobozi w’Irushanwa rya ‘Miss Curvy’, Ann Mungoma, irushanwa rijya gutangira yavuze ko abagore nibahishura impano zabo, bizongera ubwamamare no kwishimirwa kw’Abanya-Uganda.

Ati “Miss Curvy ni igikorwa kizagaragaza ubwiza bw’umugore nyakuri w’Umunyafurika. Ni igikorwa cy’umwihariko kizafasha abagore bato kwerekana ubwiza bw’imibiri n’ubwenge bwabo.’’

Icyo gihe Imwe mu miryango y’abagore iharanira uburenganzira bwa muntu yamaganiye kure iri rushanwa ivuga ko rizahinduka uburyo bwo gufata abagore nk’ibikinisho byo gushimisha ba mukerarugendo

Primrose Murungi yagize ati: “Ku giti cyanjye ndumva biriya bintesha agaciro. Ibi ni ukutwandagaza. Byari bisanzwe ko muri iki gihugu umugore wihitira bamufata ku ngufu none Leta igiye no kubyemeza bige mu itegeko ko umugore ari igikoresho cyo gukurura ba mukerarugendo?”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa