skol
fortebet

Reba uburanga bw’inkumi igiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa y’uhiga abandi ku isi mu bwiza

Yanditswe: Sunday 29, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Igiraneza Ndekwe Paulette yerekeje muri Philippinnes aho yagiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth 2019.

Sponsored Ad

Ikamba muri iri rushanwa rizatangwa mu ijoro ryo ku wa 26 Ukwakira 2019, mu birori bzabera mu nyubako ya Jesse M. Robredo Coliseum yo mu Mujyi wa Naga City muri Philippines.

Iri rushanwa rya Miss Earth rihuza abakobwa baturuka mu bihugu bitandukanye ku Isi. Ryatangijwe ku mugaragaro mu 2001 rifite intego yo kwifashisha ba Nyampinga mu buvugizi no guteza imbere urwego rw’ibidukikije.

Igiraneza Ndekwe Paulette yabaye Nyampinga w’Ishuri rya ETMR

Ndekwe yavuze ko azagerageza agakora ibishoboka byose akagira umwanya mwiza muri iri rushanwa.

Ati “Abakobwa duhatanye bose bagiye kugenda biteguye ariko nanjye ndumva nzagerageza ibishoboka byose ngo ibendera ry’u Rwanda rizamurwe muri Philippines. Nabonye inama z’abambanjirije ngiye nzi uko ikibuga giteye.”

Yakomeje avuga ko ikimushishikaje ari uguhesha igihugu agaciro mu ruhando mpuzamahanga, ati “ amahirwe twahawe nk’abari n’abategarugori numva nzayabyaza umusaruro.”

Uyu mukobwa yajyanye na Quatar Airways, iramunyuza Doha, izahave igera Manilla muri Philippines kuri iki Cyumweru saa yine z’ijoro.

Igiraneza Ndekwe Paulette yabaye Nyampinga w’Ishuri rya ETMR (Ecole Technical Muhazi Rwanda) mu 2016, yitabira Miss Rwanda 2019 ndetse aza kuba muri 20 bitabiriye irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019, ari nabwo bwa mbere ryari ribaye.

Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda ruzaba rwitabiriye Miss Earth, mu 2017 rwaserukiwe na Uwase Hirwa Honorine wubatse izina nka “Miss Igisabo” mu gihe mu mwaka ushize Umutoniwase Anastasie ari we waryitabiriye.

Ibitekerezo

  • ko mbona kameze nkimpaca se

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa