skol
fortebet

Reba uburanga bw’inkumi y’uburanga iri mu rukundo rw’ibanga na The Ben[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 10, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Biravugwa ko umuhanzi nyarwanda The Ben uba muri Amerika ari mu rukundo n’umukobwa aherutse gukoresha mu mashusho y’indirimbo ye ’Naremeye’.

Sponsored Ad

Mugisha Benjamin uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka The Ben wamenyekaniye mu Njyana ya Rnb,utarakunze kuvugwa cyane mu nkuru z’urukundo,kuri ubu amakuru yizewe agera ku kinyamakuru UMURYANGO aturuka ku nshuti ye ya hafi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika itashatse ko dutangaza amazina yayo,nuko ngo urukundo ruri kuvuza ubuhuha hagati ye n’umukobwa aherutse gukoresha mu mashusho y’indirimbo ye ’Naremewe’.

Twagerageje kuvugana na The Ben agire icyo abivugaho ariko yanga kugira adutangariza ku rukundo rwe n’uyu mukobwa wiyita Sandra w’umunyarwandakazi ariko ubarizwa muri Amerika mu mujyi wa Chicago.

Gusa inshuti za The Ben zivuga ko aba bombi bamaze igihe kirekire bakundana gusa bakaba batarashatse kubishyira mu itangazamakuru,aho ngo bumvikanye gushyira iby’urukundo rwabo mu bwiru.

The Ben ni umuhanzi nyarwanda umaze kwigarurira imitima y’abanyarwanda batari bake bitewe n’ijwi rye,akaba aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye ’Naremeye’ aho nyuma y’iminsi ibiri amaze kurebwa n’abakabakaba Ibihumbi 130.



Ibitekerezo

  • Abagirinkwi baryibihiye kbs

    Muri make kugira uburanga ni ugushyira amabere ku karubanda! Nibyiza rwose turusha abandi ubwiza!!

    bene aba ntibazi kubaka urugo ntamuco bagira naba weekend kuryoshya gusa .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa