skol
fortebet

Reba ubutumwa bw’ibyamamare bitandukanye birimo Anita Pendo,Tidjara Kabendera,Nizzo na Fuadi bahumuriza Kimenyi Yves mbere y’uko APR FC ihura na Rayon Sports[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 18, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Kimenyi Yves ni umwe mu banyezamu bakomeye mu Rwanda muri iki gihe, Kimenyi Yves yahindutse iciro ry’imigani mu ntangiriro z’iki cyumweru ku mbuga nkoranyambaga baramuvuga bitandukanye ku bw’amashusho amugaragaza yambaye ubusa yakwirakwijwe hose.

Sponsored Ad

Inshuti za Kimenyi Yves n’abiganjemo ibyamamare mu ngeri zitandukanye barwaniye ishyaka uyu mukinnyi umaze iminsi yarahindutse ikiganiro mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Kimenyi Yves, umunyezamu wa mbere w’Ikipe y’Igihugu Amavubi ndetse na APR FC ubu telefone yayikuye ku murongo. Kimenyi amaze iminsi ku gitutu ku bwa video imugaragaza ahagaze mu bwogero yambaye ubusa ndetse n’igitsina kigaragara.

Iyi video yatangiye gukwirakwizwa kuri WhatsApp mu museso wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Mata 2019. Yavugishije benshi, bamwe baranenga uyu mukinnyi abandi bakavuga ko ari umupangu w’agatsiko k’abantu banga uyu mukinnyi.

Ku rundi ruhande, inshuti za Kimenyi Yves zamurwaniye ishyaka ndetse zikerekana ko ibyo yakoze nta we bitabaho.

Tidjara Kabendera we yahise yandika kuri Instagram ati “Ndi kwibaza, ese birakwiye ko uyu mwana w’umusore tumwandarika bigeze aha? Satani ni umugome kandi nta muntu w’intungane ubaho, mbisubiremo nta muntu w’intungane ubaho.”

Anita Pendo na we ati “Kimenyi Yves komera, nta mvura idahita, buri muntu agira amabanga ye, ubwo wizeye bakagutenguha komera kandi ibintu byose bibaho kubera impamvu. Ntucike intege nubwo bigukomereye.”

Umunya makuru w’imikino Fuadi we yagize ati "Ndikubaza ikibazo nkabaza urubyiruko cyane cyane KOKO MWE IBYABAYE KURI @kimenyi_yves NTIMUBIKORA WENDA KO IBYANYU BITARAJYA HANZE?? ubuzima bwihariye ntabatabugira burumwe agira ibyo akora byihariye.... Gusa aracyari umukinnyi mwiza niko byemera be strong goalkeeper 🥇"

Nizzo wo muri Urban Boys ati "Bro ntacyahindura icyo uzaba
Nyuma yibibi haribyiza ntihagire icyiguhungabanya🦏💪@kimenyi_yves mugume muri umwe 👫@didy_dor
Nta birenze"


Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Mata 2019, benshi mu nshuti za Kimenyi ndetse n’ibyamamare bigenzi bye, bagiye bamwandikira ubutumwa bumukomeza bunamusaba kurushaho gukomera muri ibi bihe yahawe amenyo y’abasetsi.

Umugore witwa Diddy D’Or Diane wakundanye na Kimenyi Yves washinjwaga gushyira hanze iyi video yarabihakanye ndetse avuga ko ababimushinja ari abagamije guhindanya isura ye no kumuteza urubwa gusa.

Ibitekerezo

  • ntimugashyigikire ibibi amashusho yerekana ubwambure bw’umuntu kubastar bajye bazitondera niba yashakaga kureba ubusa bwe yari kugura miroir ndende akajya yireba buri gitondo akareka kubishyira ku karubanda

    Iyingeso mbi kandi cyane imaze koreka abantu bose biyita abastar , niba aribyo bibabereye mukomereze aho gusa ntimudahanirwa mw’isi mushobora kuzahanirwa ahandi hantu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa