dnd

Reba ubutumwa Diamond yageneye umwana we yabyaranye na Zari ku isabukuru ye y’amavuko nyuma bukaza kuvanwaho

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 12 December 2019 Yasuwe: 9900

Umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzanie yahaye ubutumwa umwana we Prince Nillah wujuje imyaka itatu ku wa 6 ukuboza 2019 maze amwifuriza kuba umugabo w’agaciro n’ishema.



Prince Nillah ubusanzwe witwa Riaz Nasibu Abdul,ni umwana w’imfura Diamond Platnumz yabyaranye na Zari,none papa we utarabonetse mu birori byari bitegetswe kwambarwamo ibara ry’umweru gusa,yamuhaye ubutumwa amwifuriza ibyiza byose umubyeyi ashobora kwifuriza umwana akunda cyane.

Nyina Zari yamwifurije kuba umugabo w’ishema “Isabukuru nziza y’amavuko mwana wanjye wa nyawe,uri hano uhindukamo umugabo mwiza, nkunda ko uhagararana icyizere no gukomera, ndizera ko uzavamo umugabo Imana yaguteguriye kuba, umugabo w’agaciro.” Zari yifuriza isabykuru nziza y’amavuko umwana we Prince Nillah.

Mu butumwa bwa papa wa Nillah yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram bugahita buvaho bumaze umwanya muto yabwiye umwana we “Papa wawe aragukunda” uyu mwana wafashijwe na musaza wa Zari kwizihiza isabukuru nziza y’amavuko,nawe yaciye ku rukuta rwe rwa Instagram maze ashimira Imana yamuhaye kuba agihumeka ku myaka itatu.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuherwe wari umaze imyaka mu rukundo na Rihanna amurisha ubuzima ahantu...

Umuhanzikazi Robyn Rihanna Fenty wamamaye nka Rihanna uri mu banyamuziki...
18 January 2020 Yasuwe: 1133 0

BadRama yavuze uburyo Jay Polly ari umusinzi nawe akavuga uburyo ikibanza...

Jay Polly ari guterana amagambo na Bad Rama uyobora inzu itunganya umuziki...
17 January 2020 Yasuwe: 3842 0

Mutesi Jolly yishimiye kurangiza icyiciro cya 2 cya kaminuza yo muri...

Miss w’u Rwanda wa 2016, Mutesi Jolly yagaragaje ibyishimo bikomeye nyuma yo...
17 January 2020 Yasuwe: 1830 1

Wema Sepetu nubwo yataye ibiro ngo asigaye asa n’abakecuru mu...

Nyuma yaho Wema Sepetu atereye ibiro bitari munsi ya 50, uwo mukobwa ngo...
17 January 2020 Yasuwe: 5544 1

Tanasha ngo ntakorwaho cyangwa ngo bamukabakabe atari Diamond-Mboso

Akoresheje urubuga rwa Instagram, Mbosso yavuze ko uwo baririmbanye Tanasha...
17 January 2020 Yasuwe: 5555 0

Abanya-Kigali nibo batahiwe mu ijonjora rya Miss Rwanda 2020,Iby’ingenzi...

Amajonjora yo Gushakisha Umukobwa uhiga abandi Ubwiza, Umuco, n’Ubumenyi,...
16 January 2020 Yasuwe: 1769 0