skol
fortebet

Reba umuzingo w’amafoto agaragaza mu bihe bitandukanye Meddy n’inkumi bakundana[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 12, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi w’umunyarwanda, Ngabo Medard n’umukunzi we Mimi Mehfra, umukobwa ukomoka muri Ethiopia, urukundo rwabo rugeze aharyoshye.

Sponsored Ad

Aba bombi ntibakibihisha nkuko babikoraga mbere, ubu basigaye bagaragariza ababakurikirana ko urukundo rwabo rwamaze gushinga imizi.

Ku wa 24 Ukuboza 2018 Meddy yageze mu Rwanda ari kumwe na Mimi yitabiriye igitaramo cya East African Party 2019.

Kuri Noheli y’umwaka wa 2018, nibwo Mimi yakiriwe n’umuryango wa Meddy, utuye I Remera mu mujyi wa Kigali, maze bifotoranya amafoto menshi agaraza urugwiro rwinshi, icyo gihe Meddy yazanye n’umukunzi we mu Rwanda ndetse hari n’amakuru yavugwagako bashobora gukora ubukwe muri 2019.

Nubwo aba bombi batari batangaza igihe bashobora kuzabana nk’umugore n’umugabo ariko ntibasiba kugaragazako baryohewe n’urukundo.

Kuri ubu kumbugankoranyambaga bakoresha hagaragaye amafoto abagaragaza barikumwe, Meddy mu isuti nziza cyane na Mimi mugakanzu ubonako kabereye ijisho, aya mafoto abantu benshi bayatanzeho ibitekerezo, bishimira iyi couple ndetse hari n’aba basabye ko bagira vuba bakabereka ibirori.









Ibitekerezo

  • Ariko ibi ni ukwishimisha gusa.Meddy yavuze ko atazamurongora.Bisobanura ko biryamanira gusa.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa,tubanje guca mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa