skol
fortebet

Reba zimwe mu mpinduka ziri muri Miss Rwanda 2020,harimo ibihembo bizahabwa abakobwa bazaba ibisonga n’umukobwa uzakundwa cyane n’abantu

Yanditswe: Wednesday 18, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 18 Ukuboza 2019, Abategura irushanwa rya Miss Rwanda bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru kuri Kigali Convention Center, umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda, Ishimwe Dieudonne avuga ko mu irushanwa ry’uyu mwaka hajemo impinduka zitandukanye.

Sponsored Ad

Zimwe mu mpinduka zatangajwe ko zizagaragara mu irushanwa rya 2020, harimo ibihembo bizahabwa abakobwa babaye ibisonga na Miss wakunzwe n’abantu cyane ( Miss Populality).

Umukobwa uzatsindwa mu ijonjora rimwe ntazemererwa kujya guhatanira mu y’indi ntara nk’uko byari bisanzwe bigenda.

Ururimi rw’ikinyarwanda rwahawe agaciro dore ko umukobwa wese yemerewe kurukoresha rwonyine kandi ntibigire icyo bihindura ku mitangire y’amanota.

Ku mukobwa uzatsinda azaba adafite ubushobozi bwo kuvuga izindi ndimi azahabwa umusemuzi uzamufasha mu irushanwa ya Miss World 2020 nk’uko umuyobozi wa Rwanda ispiration Back Up yabikomojeho..
Biteganyijwe ko abakobwa bazava mu ntara zose bazaba ari 30 ariko 20 bakaba ari bo bazajya mu mwiherero.

Abakobwa 20 bazaba bari mu mwiherero, bazakora ibikorwa bitandukanye birimo n’amasomo aho mu gihe cyo gusoza bazahabwa ikizamini 10 ba mbere bazatsinda bakaba ari bo bazahatana ku munsi wa nyuma w’irushanwa.

Ku munsi wa nyuma w’irushanwa muri aba bakoba 10 hazatorwamo batatu aho kuba batanu, abe ari bo bakurwamo Nyampinga w’u Rwanda 2020 n’ibisonga bye.

Nyampinga w’u Rwanda azahembwa imodoka nshya ya Suzuki Swift, umushahara wa buri kwezi azajya awuhabwa na African Improved Food ungana n’amafaranga ibihumbi 800 n’ubufasha bw’amafaranga azajya ahabwa na Ecobank.

Igisonga cya mbere kizahembwa miliyoni imwe n’ibihumbi 200 na MD Group ari nayo izajya imuhemba buri kwezi , mu gihe uzahemba igisonga cya kabiri ataratangazwa.

Uzatorwa nka Nyampinga ukunzwe na rubanda [Miss Popularity] azahita aba umufatanyabikorwa wa MTN Rwanda aho azahembwa miliyoni imwe n’igice akajya ahabwa amafaranga ibihumbi 50 mu gihe yagaragaye mu bikorwa byo kwamamaza gahunda ya “MTN Yolo” ndetse n’uburyo bw’itumanaho mu mwaka wose.

Gisele Umwari Fanny ukora muri MTN yavuze ko bahisemo guhemba uyu mukobwa kuko ari we uba ukunzwe n’abantu benshi biganjemo n’urubyiruko.

Akomeza vuga ko uyu mukobwa bamwitezeho kuzazana umushinga ushobora gufasha urubyiruko akanarubera ikitegererezo nk’uko azakorana na gahunda yagenewe urubyiruko ya Yolo.

Iyi niyo modoka nshya Nyampinga w’u Rwanda azahembwa ya Suzuki Swift

Amajonjora y’ibanze ateganyijwe kuba ku italiki 21 Ukuboza 2019, bikaba biteganyijwe ko azahera mu Ntara y’Uburengerazuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa