skol
fortebet

Rev Past Dr Antoine Rutayisire mu nyigisho yagezaga ku bakirisito be yavuze uburyo bwa mbere acyumva izina ShaddyBoo yabanje kugira ngo ni Filime

Yanditswe: Thursday 01, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Rev Past Dr Antoine Rutayisire yatangaje ko bwa mbere acyumva izina Shaddy Boo, yabanje kugira ngo ni Filime kimwe na Papa Sava yabaye kimomo mubakunzi ba Sinema batandukanye.

Sponsored Ad

Uyu muvuga butumwa yavuze ko ubwe yumvaga irzina atigeze yiyumvisha ko ari umuntu bitewe n’uburyo yavugwaga ahantu hose cyane cyane mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Muri iyi minsi igice kinini cy’Isi gisa n’icyatwawe n’ikoranabuhanga, benshi usanga igihe cyabo basigaye bakimara ku mbuga nkoranyambaga, nko mu Rwanda umuntu ukoresha izi mbuga wese azi izina Shaddy Boo.

Uyu mukobwa amaze kuba ikimenywa na bose bitewe n’uburyo akoresha izi mbuga nkoranyambaga, amafoto n’amavideo asangiza abantu agaragaza imiterere y’umubiri we.

Rev Past Dr Antoine Rutayisire, uyubora paruwasi ya Remera mu itorero Angilikani mu Rwanda, mu nyigisho aheruka guha abakristo yabasabye gukomera ku kwemera ntibabe nka Shaddy Boo n’ubwo amwumva bwa mbere yari azi ko ari filimi imeze nka Papa Sava.

yagize ati”Hari abantu buri gihe usanga ngo baba bareba Shaddy Boo. Nyumva iryo zina nabanje kugira ngo ni filimi yitwa gutyo. Nagize ngo ni bya Papa Sava n’ibindi. Uwo (avuga Shaddy Boo) atuye mu gihugu ntajya njyamo. Umuntu wa kamere arya ibiryo bya kamere, agasarura imbuto za kamere.’’

Yakomeje avuga ko umuntu wese wirirwa areba ibikorwa bya Shaddy Boo aramutse agiye guheheta bitaba bimugwiririye, ari nayo mpamvu atigeze agira amatsiko yo kumubona.

yagize ati“Ubwo se uzamara iyo migoroba yose ureba Shaddy Boo hanyuma nujya guheheta bavuge ngo wagwiririwe. Ndabizi ubwo muvuze ubu mugiye kujya kumushaka. Njye baramumbwiye sinirirwa njya kumureba kuko iyo Si nayivuyemo.’’

Shaddy Boo yamenyekanye bwa mbere ubwo yajyaga mu mashusho y’indirimbo ya King James yitwa ’Buhoro Buhoro’, n’ubwo abantu birirwa bamutuka bavuga ko ibyo akora atari byo, ariko we yemeza ko ari byo bimutunze.

Ibitekerezo

  • Ibyo Pastor avuga nibyo.Nikoko muli iyi si harimo ibice 2 by’abantu: Abakristu nyakuri n’Abisi (non true Christians).Muli Matayo 7:13,14,Yesu yerekanye ko "abakristu nyakuri ari bake cyane" muli iyi si.Naho Abisi bakaba benshi (billions).Abo barangwa no kutita ku bintu byerekeye Imana,ahubwo bakibera gusa mu gushaka amafaranga,shuguri,politike,kwishimisha mu busambanyi,etc...Gushaka Imana ntacyo bibabwiye.Muli make,batwarwa no gushaka ibyisi gusa.Nubwo benshi muribo biyita abakristo.Muli abo,harimo abiyita abakozi b’Imana.Nyamara ugasanga baratwawe no gushaka amafaranga,ndetse bakivanga muli politike.Nkuko bible ivuga,bene abo ntabwo bazabona ubuzima bw’iteka.Kubera ko bibera mu gushaka ibyisi gusa.

    Imyaka ufite ntabwo wumva neza ikibazo abantu baba bafite batari bageza muyawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa