RIB yataye muri yombi umusore uherutse gusebya umunyamakuru Phil Peter ko arya ruswa[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 24 May 2019 Yasuwe: 4874

Mu minsi ishize umusore yibasiye umunyamakuru Phil Peter amushinja kutagira ubunyamwuga ndetse no kwaka ruswa abahanzi kugirango abashe gukina indirimbo zabo.

Amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu musore uzwi nka Djihad yamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2019 ubwo hakwirakwizwaga ifoto ye yambaye amapingu ari mu biro by’ubugenzacyaha.

Phil Peter yabwiye itangazamakuru ko n’ubwo nta byinshi yatangaza, amakuru y’ifatwa ry’uyu musore ariziho. Yagize ati: "Ntabyinshi natangaza kimwe gihari cyo ni uko yafashwe n’inzego zibishinzwe ibisigaye mwabibaza ubugenzacyaha bw’u Rwanda."

Inyarwanda dukesha iyi nkuru yanditse ko uyu musore yatawe muri yombi mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi 2019 akaba yatangiye kubazwa ibijyanye n’ibyaha yakoreye ku mbuga nkoranyambaga birimo amashusho yashyize kuri Instagram ashinja umunyamakuru Phil Peter kurya ruswa kugira ngo acurange indirimbo z’abahanzi.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Akanyamuneza kuri Miss Ingabire Habibah nyuma yo gukora ubukwe umugabo...

Ingabire Habibah witabiriye Miss Rwanda mu 2017 ariko ntahirwe nyuma...
23 September 2019 Yasuwe: 3630 0

Bad Rama yatangaje akayabo k’amamiliyoni yahombejwe na Kigali Summer...

Umuyobozi wa The Mane,Mupende Ramadhan uzwi nka Bad Rama yatangaje ko...
23 September 2019 Yasuwe: 1372 0

Umunyarwandakazi Teta Sandra yahagaritswe ku kazi mu kabari yakoragamo muri...

Umunyarwandakazi Teta Sandra umenyerewe mu bikorwa byo ku murika no...
23 September 2019 Yasuwe: 4899 0

Umuhanzi Nyarwanda Gisa Cyinganzo yanyoye inzoga nyinshi asohorwa nabi...

Umuhanzi w’umunyempano ihambaye cyane hano mu Rwanda mu ijwi rye rikurura...
23 September 2019 Yasuwe: 4808 1

Eddy Kenzo yasabye ikintu gikomeye abakunzi be nyuma yo gutwarwa umugore...

Umuhanzi Eddy Kenzo uri mu gahinda ko gutabwa n’umugore we Rema Namakula...
23 September 2019 Yasuwe: 2866 0

Urujijo ku makuru y’umwana bivugwa ko Tanasha yabyaranye na Diamond

Mu minsi ishize amakuru yagiye ahagaragara avuga ko umukunzi wa Diamond...
22 September 2019 Yasuwe: 6478 1