skol
fortebet

Riderman yahishuye amanyanga yakozwe kugira ngo yumvikane mu ndirimbo ya Asinah

Yanditswe: Thursday 24, Oct 2019

Sponsored Ad

Umuraperi Riderman yavuze ko ndirimbo yigeze akorana na Asinah ahubwo ngo umu producer witwa Holybeat yahawe amafaranga atanga indirimbo yari ari kumukorera Asinah ayishyiramo amagambo ye.

Sponsored Ad

Nubwo Asinah yabwiye abanyamakuru ko iyi ndirimbo yayikoze yumvikanye na Riderman,uyu muraperi yahakanye yivuye inyuma ko atigeze akorana indirimbo nawe ahubwo habaye amanyanga akibwa indirimbo ye.

Riderman yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ati "Habayeho amanyanga yagizwemo uruhare n’umu producer wayikoze, yambwiye ko yishyuwe amafaranga kugira ngo atange indirimbo yanjye Asinah ashyiremo ibitero bye.”

Riderman ahamya ko kugeza ubu iyi ndirimbo atigeze ayikorana na Asinah. ndetse ngo nava mu byo ahugiyemo ashobora kurega Asinah.

Holybeat wakoze iyi ndirimbo yabwiye IGIHE ko ikorwa ry’iyi ndirimbo yarigizemo amanyanga afashijwe na Asinah.

Ati” Njye nafashe amajwi yabo ndabahuza nzi ko bazumvikana wenda bagakorana, ubwo bwumvikane ntabwo bwigeze bubaho.”

Uyu musore avuga ko yari afite umushinga w’indirimbo ya Riderman, Asinah ageze kuri Studio yifuza kuyiririmbamo. Holybeat wari wishyuwe 500 000frw yemeye guhuza amajwi y’aba bahanzi indirimbo ikorwa gutyo.

Holybeat yavuze ko yasabiye imbabaziRiderman kubera iri kosa rikomeye yamukoreye ndetse ngo bariyunze.

Ibitekerezo

  • Biyungiye kurayo mafaranga ibihumbi 500 niko njyewe mbyumvise.Nahubundi iby’uyu muraperi asobanura ntabwo byumvikana kuko abantu bose bari baziko iriya ndilimbo izasohoka hashize amezi arenga 2.Kuki uyu Riderman yinumiye akaba aje kutumena amatwi ubu? Ndiwe nakumvikana na Asnah kubya loyalties ibindi nkabireka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa