skol
fortebet

Rihanna nyuma yo gutandukana n’umuherwe wamurishaga iraha,Drake niwe wahise amwegukana[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 26, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Rihanna birakekwa ko nyuma yo kuva mu rukundo n’umuherwe Hassan Jameel, yaba yasubiranye na Drake batacanaga uwaka mu mezi ashize. Ibi byagaragaye ubwo aba bombi bari kumwe mu mujyi wa Ney York bari mu byishimo bigaragarira amaso.

Sponsored Ad

Robyn Rihanna Fenty uzwi kw’izina rya Rihanna yagaragaye ari kumwe na Drake. Muri weekend ishize nibwo hasohotse amakuru avuka ko Rihhana yagaragaye ari gukururana n’umu rapperi Drake ndetse bishimiranye bikomeye. Ibi byagaragaye nyuma y’iminsi mike hatangajwe inkuru y’uko Rihanna yatandukanye na Jameel bari bakundanye imyaka itatu.

Rihanna wamaze kugaragaza ko yakiriye itandukana rye n’umuherwe Jameel, amaze iminsi ari gukururana n’ibyamamare mu muziki bitandukanye. Mu cyumweru cyashize Rihanna yari yagaragaye nanone akururana bya hafi n’umu rapperi A$AP Rocky ubwo bari mu birori byitwa Yams Day Benefits byaberaga mu mujyi wa New York. Iby’aba bombi byaje kuvugwaho cyane byuririye ku umubano wabo mu mwaka wa 2013, ubwo Rihanna na A$AP basomanaga inyuma ya camera bari mu gikorwa cyo gufata amashusho y’indirimbo.

Gusa ubu inkuru nshya nuko uyu mukobwa wagacishijeho n’icyamamare Chris Brow mu myaka ya 2008, ubu ari mu rukundo na Drake. Drake yakunze kugaragaza urukundo akunda Rihanna gusa bikarangirira aho kuko Rihanna atabyitagaho. Ibi byaje kurangira babwiranye nabi cyane kubera uyu mukobwa yari akiri mu rukundo na Chris Brown, bityo akabona Drake ababangamira.

Ibi byatunguye abantu kuko Drake usanzwe akunda Rihanna, yatangarije The Shop ko Rihanna atakiba mu bitekerezo bye. Ese baba bajyiye kwiyunga ? Muri 2018 Drake yagize ati «Nkuko ubuzima buhindura isura bukanakwigisha amasomo yawe ubwawe, njye sinkiri muri ibyo bihe na Rihanna. Kandi ibi ni nkaho ari byo byiza » yongeyeho ati «Ku mpapuro bigaragara neza cyane kuvuga ngo Drake yatangiye kubana na Rihanna nk’umugore n’umugabo. Gusa nanjye nabayeho mbyifuza »

Nubwo ku ruhande rwa Rihanna cyangwa Drake nta n’umwe uragira icyo atangaza, ikigaragara nuko hagati y’aba bombi hazahoramo urukundo nk’uko Drake akunda kubivuga. Ikibigaragaza nuko batajya barekurana kabone nubwo barakaranya barongera bakiyunga.

Mu Ukuboza umwaka ushize nibwo ari kuganira n’umunyamakuru wa Rap Radar, Drake yatangaje ko nta rwango agifitanye na Rihanna. Yagize ati «Mugirira urukundo kandi rwinshi ikirenze kuri ibyo ndamwubaha», yongeyeho ati «Mutekerezaho nk’umuryango kurusha ibindi byose.»

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa