skol
fortebet

Ringtone umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yasobanuye impamvu itanagaje yari agiye guha Zari imodoka ya Range Rover

Yanditswe: Friday 05, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya utavugwaho rumwe wo muri Kenya, Ringtone Apoko, yasobanuye impamvu yashakaga guha imwe muri Range Rovers ze umunya-Ugandakazi wibera muri Afurika y’Epfo, Zari Hassa, avuga ko atifuzaga kumurongora.

Sponsored Ad

Mu kiganiro aherutse kugira, umuririmbyi wa Zoea Mawe, Ringtone Apoko, yavuze ko atashakaga kurongora Zari ahubwo ko yashakaga kumutera inkunga no kumushyigikiragusa, akaba yarashinjaga itangazamakuru gusobanura nabi ibyo yandikaga.

Yakomeje avuga ko nk’umukristo, yavuze gusa ko amukunda nk’uko Yesu nawe amukunda. Ati:

Zari sinashakaga kumurongora. Nabonye Diamond yamutaye kandi anavuga ko yamushenguye umutima. Njye nk’umukozi w’Imana nabonye namuhumuriza mutera inkuga. Inyandiko yanjye ya mbere navuze nti,Zari nzi ko watandukanye na Diamond ubishaka, ubwawe wavuze ko umugabo udashobora kukubabaza ar Yesu. Namubwiye nka Ringtone, Ndagukunda cyane nkuko Yesu agukunda.

Uyu muhanzi utavugwaho rumwe yasobanuye ko yahaye Zari imodoka ye yo mu rwego rwo hejuru (Range Rover) kubera ko yari yabonye inyandiko ye itangaza ko akunda iyo modoka, kandi kubera ko yari afite izindi, yahisemo kumuha imwe, ati:

Uyu ni njye, nagerageje kumufasha. Yari yanditse avuga ko akunda Range Rover ariko afite iy’umweru. Nabonye ko mfite nyinshi mpitamo kumuha iy’umukara.

Abajijwe impamvu atigeze ashaka kandi niba hari uwo bakundana, Ringtone yavuze ko atarabona umugore ashaka, ati:

Abakobwa benshi mfite bashaka kwamamara, kandi bashaka amafaranga. Kuberako nahisemo abakobwa, nabonye ko uwo nshaka ntaramubona.

Muri 2018, Ringtone yemeye ko akunda Zari Hassan nyuma gato yo gutandukana na Diamond Platnumz. Muri uwo mwaka kandi Zari yasuye Kenya mu birori byo gufasha ari nabwo mu gihe kimwe yari gusura ibitangazamakuru, Ringtone yagerageje kumuha impano ya Range Rover ariko Zari abyanga yivuye inyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa