skol
fortebet

Rose Muhando n’umuryango we bahunze igihugu cya Tanzania abitewe n’ubusambanyi bw’agahato(AMAFOTO)

Yanditswe: Saturday 20, May 2017

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana ukomoka muri Tanzania yerekeje mu gihugu cya Kenya aho agiye gutura ahunga ubwicanyi ashaka gukorerwa n’umugabo yanze ko bakorana imibonano mpuzabitsina akaba ari kubimuryoza. N’ubwo yari amaze igihe avugwaho byinshi bifatwa nk’ibidahesha Imana icyubahiro , Ubu yahunze umugabo umuhatiriza gusambana nawe.
Uyu mugore wamenyekanye uzwi cyane mu ndirimbo nka ’Nibebe’ n’izindi, ndetse akaba n’umwe mubahanzi bo muri Tanzania bakomeye kandi banabirambyemo. Mu (...)

Sponsored Ad

Umuhanzikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana ukomoka muri Tanzania yerekeje mu gihugu cya Kenya aho agiye gutura ahunga ubwicanyi ashaka gukorerwa n’umugabo yanze ko bakorana imibonano mpuzabitsina akaba ari kubimuryoza.

N’ubwo yari amaze igihe avugwaho byinshi bifatwa nk’ibidahesha Imana icyubahiro , Ubu yahunze umugabo umuhatiriza gusambana nawe.

Uyu mugore wamenyekanye uzwi cyane mu ndirimbo nka ’Nibebe’ n’izindi, ndetse akaba n’umwe mubahanzi bo muri Tanzania bakomeye kandi banabirambyemo. Mu mugihe cyashize yagiye avugwaho ibibi byinshi bitandukanye mu myaka itatu ishize nko gukuramo inda , Ubusinzi , ndetse no gushinjwa gukoresha ibiyo bya bwenge n’ibindi.

Kwokamwa n’ibiyobyabwenge akanashakishwa cyane kugirango ajyanwe mu kigo ngorora muco maze umuryango we ndetse n’abashoinzwe umutekano bakamuburira niyo nkuru ikomeye yaherukaga kuvugwa kuri uyu muhanzikazi.

Yari aherutse guhishura ko ubuzima bwe buri mu kaga kubera umugabo[atavuze izina] wari usanzwe amufasha mu muziki ariko waje kumwihinduka amusaba ko bakorana imibonano mpuzabitsina undi aramwangira ibibazo bivuka ubwo.

Rose Muhando Mu kiganiroaganira na Daily Nation, yasobanuye ko ubu yagiye gutura muri Kenya ndetse ngo ntateganya kuzasubira iwabo muri Tanzania kuko ahahurira n’ibibazo ndetse ngo mu myaka ahamaze nk’umuhanzi yabayeho ubuzima bushaririye gusa.

Yagize ati “Mu by’ukuri naje gutura muri Kenya burundu, ndambiwe kubaho ubuzima bwuzuyemo ibibazo no guhangayika, guterwa ubwoba ko nzapfa. Mu by’ukuri nta byishimo mfite kandi nta mutekano, no mu ijuru barabizi…”

Muhando yavuze ko mu byo ahunga harimo umugabo wamujujubije wahoraga amusaba ko baryamana yabyanga akamubwira ko agomba kuzamwica ndetse ngo niyo mpamvu amaze iminsi yarihishe abantu bagakeka ko ari inkurikizi z’ibiyobyabwenge.

Ni inkurikizi zo kwanga kuryamana n’uwamufashaga

Yashimangiye ko uyu mugabo ari we uri inyuma y’ibibazo byose Muhando yavuzwemo birimo kumuhimbira ibinyoma by’uko yakuyemo inda, kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi. Ati “Impamvu ni uko uwo muntu aziranye na Polisi, abakuru ba stations za polisi bose baraziranye ndetse n’inshuti z’abayobozi b’itorero, biramworohera kumvugaho ibintu bibi byose.”

Yongeraho ati “Sinywa ibiyobyabwenge ndetse sinzabikoresha. Mu by’ukuri kuko abona ko ibyo bibazo ari byo byarangiza izina ryanjye niko abigenza, ariko nzi neza ko azatsindwa. Umuntu ukora ibyo ni ushaka kundangiza, yashatse ko mba umuntu we akankoresha ibyo ashaka ndabyanga.”

“Ndi umubyeyi w’abana batatu(Gift, Nicolas na Maximilian), mfite abavandimwe, banshyiraho ibyo binyoma kuko bazi ko nta muntu umvuganira ariko ndababwiza ukuri ko Imana ihari.”

Uyu mugabo ngo yari asanzwe afasha Rose Muhando, yamuhaga amafaranga yo gukora indirimbo ndetse akamufasha mu bikorwa bitandukanye by’umuziki bigeze igihe amusaba ko baryamana undi amubera ibamba.

Arongera ati “Ibi byose rero, ni uko nanze kuryamana na we. Narashavujwe bihagije, nabyaranye n’abagabo baransiga […] Ubu ntewe ubwoba n’uko hari ushaka kunyica, ndumva ntagishaka kuba mu gihugu. Mu by’ukuri kuba ndi muri Kenya ni byo bimushimishije?

Muhando yavuze ko ubuzima bwe bumaze kunanizwa ku rwego rukomeye ku buryo yumva amaze kurambirwa kubaho avugwa mu bibazo kandi by’ibihimbano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa