skol
fortebet

Safi yahishuye ikintu akora iyo yumva akumbuye umugore we avuga n’igihe ateganya kujya kumusura muri Canada[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 09, May 2019

Sponsored Ad

skol

Safi yatangaje ko avugana kenshi gashoboka n’umugore we Judith kuko ngo ikoranabuhanga ryarabyoroheje kandi ngo umugore we anyuzamo akinyabya akamusura ubundi akongera akurira indege.

Sponsored Ad

Urukundo rw Safi Madiba na Judith kuri ubu benshi ntibiyumvisha uko aba bombi baba babanyemo kuko umwe abarizwa mu Rwanda undi akaba abarizwa muri Canada.

Mu kiganiro Safi yagiranye n’Igihe dukesha iyi nkuru yahishuye byinshi benshi batari bazi ku mubano we n’umugore we Judith kuri ubu utuye hanze y’umupaka w’u Rwanda.

Mbere na mbere yabanje kubwira abantu batekereza ko kuba atabana n’umugore we haricyo bimuhungabanyaho [Safi] ,yababwiye ko bibeshya kuko babanye neza. Uyu mugabo ngo iyo yumvise afite irungu, ariganzisha kwirebera filime, kumva imiziki no gusura inshuti.

Ikoranabuhanga ryarabyoroheje kuko ngo bavugana kenshi gashoboka,yakumva urukumbuzi rwamuganje akamuhamagara bakamarana urukumbuzi.

Ati “Turavugana buri munsi buri kanya. Hari n’ubwo tuvugana inshuro eshanu kimwe n’uko hari ubwo tutavugana gusa bibaho ko tuvugana inshuro nyinshi cyane. Iyo urukumbuzi ruhari turavugana byaba ngombwa mfite akazi nkamubwira nti fata indege vuba vuba uze. Biroroshye ni amasaha 12 aba ageze aha.”

N’ubwo bajya babonana nta munsi n’umwe Safi arafata indege ngo ajye gusura umugore we muri Canada. Kuri ubu, uyu mugabo ari mu myiteguro yo kujya kumusura mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Ati “ Ndateganya kujya kumusura muri uyu mwaka. Hari ibyo ndi kubanza gushyira ku murongo.”

Ibitekerezo

  • Nubwo abashakanye benshi basigaye batabana,Imana isaba abashakanye "gukomeza kubana" nkuko 1 Petero 3:7 havuga.Tekereza nawe kuba mu Rwanda,umugore wawe akaba muli Canada.Ubwo se aba ari umugore wawe?Nkuko Intangiriro 2:24 havuga,abashakanye bagomba kuba "umubiri umwe".
    Iyo batabana,nta kabuza bashaka uwo basambana kandi ni ICYAHA kizatuma millions and millions babura ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Nubwo uyu SAFI umugore yamusigiye inzu ya Etage,nta byishimo yagira atabana nawe.Niba dushaka kubaho iteka no kuzazuka ku munsi wa nyuma,tujye twumvira Imana.Ntitukibeshye ngo ubuzima gusa ni amafaranga,imitungo,ibyubahiro,politike,shuguri,etc...Turabita tukajya mu gitaka,bikaba birangiye utazongera kubaho,iyo wibereye gusa mu gushaka ibyisi.Niko bible ivuga.Ntitukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye Imana.Siko bible ivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa