skol
fortebet

Sarpong yasohokanye n’umuhanzikazi Asinah mu birori bya Salax Awards

Yanditswe: Monday 01, Apr 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Rayon Sports Sarpong Micheal yagaragaye mu birori bya Salax Awards ari kumwe n’umuhanzikazi Asinah Erra bivugwa ko bari mu rukundo rwimbitse.

Sponsored Ad

Nyuma yo gutandukana n’umunya Albania,Asinah Erra uzwi mu njyana ya Dancehall yishumbushije uyu rutahizamu w’umunya Ghana waje guhahira mu Rwanda mu ikipe ya Rayon Sports gusa bombi bavuga ko bakundana bisanzwe.

Sarpong na Asinah basigaye bagaragara bari kumwe kenshi ndetse mu mukino Rayon Sports iheruka gutsindamo Kiyovu Sports igitego 1-0,Asinah yari mu bawurebye ndetse yishimira cyane igitego uyu musore yatsinze.

Asinah amaze iminsi ahakana yivuye inyuma ko adakundana na Sarpong,ariko ibimenyetso bikomeje kugaragaza ko aba bombi bakundana bikomeye.

Umunsi w’ejo Taliki ya 31 Werurwe 2019 ntiwahiriye ibi byamamare byombi kuko Rayon Sports ya Sarpong ntiyabashije gutsinda AS Kigali banganyije igitego 1-1,ndetse na Asinah ntiyashoboye gutahana igikombe mu cyiciro cy’umugore wakoze neza kurusha abandi cyegukanwe na Queen Cha.

Abegukanye ibihembo bya Salax Awards:

Best artist: Bruce Melodie
Best Male Artist: Bruce Melodie
Best R&B artist: Bruce Melodie
Best Hip Hop Artist: Riderman
Best Afrobeat artist : Uncle Austin
Best Group :Active
Best new artist:Yvan Buravan
Best traditional artist :Mani Martin
Best gospel Artist: Israel Mbonyi
Best female artist :Queen Cha



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa