skol
fortebet

Senderi ngo amaze imyaka 20 adakora imibonano mpuzabitsina

Yanditswe: Tuesday 27, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

• Senderi yatangaje ko agiye gukora ubukangurambaga bwo kubwira urubyiruko ibyiza byo gukoresha udukingirizo.

• Yanaboneyeho kuvuga ko amaze imyaka 20 adakoresha agakingirizo.

Sponsored Ad

Umuhanzi Senderi International Hits uzwiho udushya twinshi kuri ubu yatangaje ko agiye kwifatanya n’umuryango witwa Society for Family Health (SFH) Rwanda, mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwo gushishikariza urubyiruko gukoresha agakingirizo.

Senderi yatangaje ko yagize iki gitekerezo kubera ibyo agenda abona hirya no hino mu bafana be kandi nawe afite umusanzu yatanga mu rwego rwo guhashya ikwirakwizwa ry’agakoko gatera SIDA mu rubyirukuko.

Yagize ati “Njyewe ndashaka kuzaba Ambasaderi w’udukingirizo ku buryo najya mbwira nk’umusore nti ‘ambara agakingirizo kugira ngo ubeho’ kuko urumva mba mfite ibyo mbona hirya no hino mu bafana banjye.”

Senderi nyuma yo gutangaza ibi umunyamakuru yagize amatsiko yo kumenya igihe we aherukira gukoresha agakingirizo kandi magingo aya afite umwana w’imyaka 9 y’amavuko kandi avuga ko amaze imyaka 20 adatera akabariro, yasubije ko abana bose batavuka binyuze mu mibonano mpuzabitsina.

Ati “Sinzi wenda iyo myaka kuyihuza niyo ngiyo ntabwo biba byoroshye, si ngombwa gutera akabariro, umwana wese ntabwo avuka habayeho iki gikorwa. Na Yesu yaravutse n’uwanjye rero yavutse mu mwuka.”

Uyu muhanzi avuga ko mu byo muganga yamutegetse gukurikiza mu gihe ari kunywa imiti ari ukwirinda kunywa inzoga akajya anakora siporo cyane.

yakomeje avuga ko afite indwara ituma adatera akabariro amaranye iyo myaka yose.

Ati “Hari indwara ndwaye ndi kwivuza ituma ntatera akabariro. Sinzi uko babyandika nzabibazanira mubisome. Nivuriza hano i Kigali ngura ibinini nkanywa. Ubu iyo umukobwa anyegereye ndamuhunga.”

Yasoje avuga ko agiye gukora uko ashoboye kose ajye anatugeza ku buriri bw’abantu ngo narangiza akuremo ake karenge ariko ababwiye ibyiza byo kugakoresha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa